× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yuko umukobwa wo muri Kaminuza y’i Huye abyaye umwana akamwica, undi na we wabikoze ari gushakishwa

Category: Health  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Nyuma yuko umukobwa wo muri Kaminuza y'i Huye abyaye umwana akamwica, undi na we wabikoze ari gushakishwa

Ni mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, Akagari ka Mubumbano, mu Mudugudu wa Mikingo. Uyu mugore wo mu kigero k’imyaka 35 Uwamahoro Vestine, ari gushakishwa bikomeye nyuma yo kubyara umwana akamwica.

Uyu we aho atandukaniye n’umunyeshuri w’imyaka 19 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuko we ni bwo yari akimubyara akamushyira muri puberi kandi amezi ikenda ntiyari yakuzuye. Uwamahoro Vestine we ari gukekwaho kwiyicira umwana w’amezi ane.

Inkuru dukesha Umuseke yavugaga ko ku wa 29 Ugushyingo 2023 yari ari kumwe n’uwo mwana witwaga Masengesho Emmanuel ariko ku wa 03 Ukuboza akagaruka atamufite.

Ikomeza ivuga ko Icyo gihe yabwiye abaturanyi be bagize amakenga bakamubaza aho umwana ari maze akabasubiza ko yaguye mu Bitaro bya Bushenge, bakomeza kumuhata ibibazo akabatoroka.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire yabatangarije ko usibye amakuru yatanzwe na Uwamahoro y’uko umwana yaguye mu Bitaro bya Bushenge nta kindi baramenya.

Yagize ati ” Biracyari mu iperereza, aracyashakishwa, kuba ataraboneka ngo atange ibisubizo ku ibura ry’uwo mwana nibyo biteye inkeke, nizeye ko ari buboneke kugira ngo tubone amakuru arambuye yaho uwo mwana ari”.

Ibi ni nk’ibyabaye ku mugore wo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve ho mu Kagali ka Buruba wakurikiranwagaho icyaha cyo kwihekura nyuma yo kubyara umwana mu kwezi kwa Kanama 2023.

Abaturanyi b’uyu mugore bavugaga ko uyu mugore nyuma yo kubyara mu rukerera rwo ku wa 27 Kanama 2023, bivugwa ko yahise ajya kwa muganga asize umwana we, yagaruka akamubura akaba avuga ko ashobora kuba yariwe n’imbeba. Abakora ibyaha nk’ibi bose bahanwa n’amategeko.

Muhayeyezu yasabye abaturage kuzirikana uburenganzira bw’umwana abibutsa ko umwana agomba kurindwa no kwitabwaho anasabasa gukomeza umuco wo gutangira amakuru ku gihe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.