× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese umugabo ugira ubwoba ntaba ashoboye kuba mu isi?

Category: Health  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese umugabo ugira ubwoba ntaba ashoboye kuba mu isi?

Mu buzima bwa buri munsi, ijambo ubwoba rikunze gufatwa nabi, cyane cyane iyo rivuzwe ku mugabo. Ese koko umugabo ugira ubwoba ntaba ashoboye kuba mu isi?

Abenshi batekereza ko umugabo “nyakuri” adakwiriye kugira ubwoba, ko ubwoba ari ikimenyetso cy’intege nke, cyangwa kudashobora guhangana n’isi. Ariko se koko, umugabo ubaho adafite ubwoba yaba ashoboye kuba mu isi, haba mu by’imitekerereze ye ndetse no mu kwizera kwe nk’umukristo?

Abahanga mu by’imitekerereze (psychologists) bagaragaza ko ubwoba ari igice gisanzwe kigize umuntu. Nk’uko byasobanuwe n’inzobere mu mitekerereze ya muntu, ubwoba ni igisubizo cy’ubwonko ku byago bishoboka, kigamije kurinda ubuzima bw’umuntu.

Ubwoba bufasha umuntu gufata ibyemezo byitondewe, kwirinda abamuhemukira, no kumenya aho imbaraga ze zigarukira. Umugabo ubaho adafite ubwoba na busa, abahanga bavuga ko yaba afite ikibazo cyo kutamenya ingaruka z’ibikorwa bye, bikamushyira mu byago byo gufata ibyemezo bibi, bikaba byanamuviramo ibibazo bikomeye mu buzima bwe bwite no mu mibanire ye n’abandi.

Ku rundi ruhande, bagaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ubwoba busanzwe n’ubwoba bukabije. Ubwoba busanzwe burinda umuntu, ariko ubwoba bukabije bukabuza umuntu gutera imbere. Ni yo mpamvu bavuga ko bitaba byiza kutagira ubwoba burundu, ahubwo ko icyiza ari ukubugira ariko ukamenya uko ubugenga. Umugabo ugerageza kwiyemeza kubaho adafite ubwoba na gato, aba ahakana kamere ye ya muntu.

Iyo twinjiye mu ndorerwamo ya gikristo, tubona ko Bibiliya idashyigikira igitekerezo cyo kubaho udafite ubwoba, ahubwo ishyigikira kubaho ufite ukwizera kwinshi kurusha ubwoba, icyakora ubwo bwoba na bwo bukaba buhari. Bibiliya iravuga iti: “Ntutinye, kuko ndi kumwe nawe” (Yesaya 41:10). Ibi ntibivuga ko ubwoba butabaho, ahubwo bivuga ko nubwo bwaba buhari, hari Imana iruta ubwoba.

Yesu Kristo ubwe yagaragaje amarangamutima arimo n’ubwoba n’agahinda, cyane cyane ku musozi wa Getsemani, aho yasengeye afite gahinda kenshi. Ibi byerekana ko no kuba Umwana w’Imana yatinyagamo. Ariko itandukaniro ry’umukristo mwiza ni uko adakangwa no kugira ubwoba.

Umugabo w’umukristo mwiza rero, yemera intege nke ze, ibibi bikamutera ubwoba, akamenya aho imbaraga ze zitarenga, ariko akiringira imbaraga z’Imana. Nk’uko Bibiliya ivuga iti: “Imbaraga zanjye zigaragarira mu ntege nke” (2 Abakorinto 12:9).

Dushingiye ku byo abahanga mu by’imitekerereze n’Ijambo ry’Imana bagaragaza, twavuga ko umugabo ubaho adafite ubwoba burundu atabaho koko, kandi no kubigerageza ukabaho nk’umuntu utagira icyo atinya atari byo bituma uba umuntu wuzuye.

Ahubwo, umugabo uhamye mu isi ni uwemera ubwoba nk’igice cy’ubuzima, akamenya uko abutwara mu bwenge.

Credits: Christian Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.