× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iterambere ry’umubiri (Sante): Umunsi wa 2 - Tureke kwihagararaho tugire ubuzima bwo kwihana

Category: Bible  »  4 months ago » 

Iterambere ry'umubiri (Sante): Umunsi wa 2 - Tureke kwihagararaho tugire ubuzima bwo kwihana

Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose, Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba,
(Zaburi 103:3;4).

Allelouoiiiaaa, iki cyanditswe cyitweretse mu magambo magufi ibintu bikomeye.

1.Cyitweretse ko indwara nyinshi ari ingaruka z’ibicumuro. Niyo mpamvu, mbere yo gukiza indwara yo mu mubiri, Imana ibanza gukiza indwara yo mu mwuka binyuze mu kubabarirwa ibicumuro byacu byose.

2.Ritweretse ko iyo umuntu ababariwe ibicumuro byose, ni bwo Imana ibona uburyo bwo gukora n’ibisigaye.

Imana ntikunda gukora umurimo mu kibuga kimwe na satani. Ntiwakwijandika mu byaha, nyuma ngo utegereze igitangaza cy’Imana. Icyo wabona ni imbabazi, nabwo nyuma yo kwihana.

Ikibazo gikomeye ni uko benshi batemera ko bacumuye, ahubwo birirwa biha ukuri bakanasobanura impamvu y’ibyo bakoze, ko atari ibicumuro.

Igihe cyose mu mutima utaremera ko wacumuye, bizakugora kubona imirimo y’Imana kuko igenewe abera bayo.

3.Igacungura ubugingo bwawe butarimbuka. Ku Imana yacu ubugingo bwawe bufite umumaro kuruta umubiri wawe. Wakwicwa n’indwara ukabona ubugingo buhoraho, uramutse wihanye. Ariko wishwe n’ibyaha, nta bugingo wabona. Ndabinginze tureke kwihagararaho, tugire ubuzima bwo kwihana.

4.Iratwambika imbabazi nk’ikamba.

Tekereza kuba wacumuye bakaguha igihembo cyitwa imbabazi, gusa kuko utagize isoni zo kwihana, ahubwo wemeye ibyaha byawe, ubisabira imbabazi.

Kandi iyo ugize ubuzima bwo kwezwa, uba uhaye Imana urubuga rwo gukora ibyo ishaka m’ubuzima bwawe, harimo kugukiza indwara, kukurinda, kuguhesha umugusha n’ibindi.

Rero, iki cyumweru dusabe Yesu atugendere mu ngo zacu, atweze ibyaha byacu kandi adukize indwara zose, igihe nikigera azatwambike ikamba z’abanesheje.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.