× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kim Kardashian yatitije Isi agura Bibiliya imwe ku giciro cy’amafaranga Miliyoni 115 Frw

Category: Bible  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kim Kardashian yatitije Isi agura Bibiliya imwe ku giciro cy'amafaranga Miliyoni 115 Frw

Mu mpera z’Ugushyingo 2025, Kim Kardashian yatangaje ko muri Werurwe yaguze Bibiliya y’agaciro gakomeye yari iy’umubyeyi we, Robert Kardashian Sr., ku kiguzi cyarenze $80,000.

Iyi nkuru yaje kumenyekana binyuze kuri televiziyo The Kardashians, aho Kim yavuze ko yitabiriye cyamunara (“auction”) yahinduriye izina akiyita irindi (“alias”) kugira ngo hatamenyekana ko ari we uri kugura.

Bibiliya ya se wa Kim Kardashian, yashyizwe muri cyamunara kugira ngo ababyifuza bahatane, uwayitanzeho menshi abe ari we uyihabwa, birangira Kim wifashishije izina ritari irye ayitsindira, ku mafaranga $80,000 angana na ≈ 115,200,000 RWF, ukurikije igipimo cya hafi $1 = 1,440 RWF.

Kim yatangaje ko yaguze Bibiliya ya se Robert Kardashian Sr., yari imaze imyaka myinshi mu mitungo y’uwahoze ari inshuti yabo, O.J. Simpson. Iyi Bibiliya yaguzwe amafaranga menshi cyane, ndetse uburyo Kim yayishakishije n’uko yayironse byateye abantu benshi kuyivugaho.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Kim Kardashian ni bwo yumvise inkuru ko ibintu byahoze ari iby’uwahoze ari umukiliya n’inshuti y’umuryango wabo, O.J. Simpson, birimo kugurishwa muri cyamunara isanzwe ya “estate auction”.

Muri ibyo bintu harimo Bibiliya ya Robert Kardashian Sr., ifite inyandiko ze bwite n’udufoto duto twasigagaye hagati y’amapaji. Iyo nkuru Kim yayumvise nk’aho ari ibintu bisanzwe, ariko yaje kumenya neza ko uwo mutungo ari uw’ukuri kandi ko ushobora kugurishwa umuntu uwo ari we wese.

Ku itariki ya 13 Werurwe 2025, Kim yagerageje kubanza kwegera abashinzwe gupiganirwa umutungo wa O.J. Simpson, atanga amadorari 15,000 kugira ngo bayimugurishe batabanje kuyishyira mu marushanwa. Ariko icyo cyifuzo cyaranzwe, kuko amategeko yasabaga ko icyo gitabo kijya mu isoko rusange rigamije guteza mu cyamunara umutungo wasigaye.

Nyuma y’ibyumweru bike, ku wa 29 Werurwe 2025, icyo gitabo cyashyizwe mu cyamunara cya “Goldin Auctions”. Kim, kugira ngo hatamenyekana ko ari we uri kugura, yifashishije izina rindi (“alias”) atanga amafaranga mu ibanga rikomeye.

Muri iryo piganwa ryatwaye igihe gito, Bibiliya bwa mbere yaguzwe ku kiguzi cya $65,800, ariko byagiye byiyongera (buyer’s premium), igiciro nyayo kiza kugera kuri $80,276.

Byaje kumenyekana nyuma ko mu gice cy’urutonde rwa televiziyo The Kardashians, Kim ubwe yemeje ko ari we waguze iyo Bibiliya. Yavuze ko atabikoze nk’umuntu ukunda ibintu by’amateka gusa, ahubwo ko yabikoze nk’umuntu wifuzaga “gusubiza mu rugo ikimenyetso cy’umuntu udasimburwa mu buzima bwabo”.

Robert Kardashian Sr., wari umunyamategeko ukomeye, ni umwe mu bashyize imbaraga mu kurera abana be kandi agasigira Kim n’abavandimwe be umurage.

Kim yongeye gutangaza ko iyi Bibiliya agomba kuyigenera Khloé Kardashian, kuko ngo ari we wa mbere wagaragaje ubwoba n’agahinda ko uwo mutungo ushobora kujya mu maboko y’abantu batazi agaciro kayo nk’umuryango.

Kim Kardashian yatangaje ko yaguze Bibiliya ya se Robert Kardashian Sr., mu rwego rwo kubika ikimenyetso gikomeye cy’isano y’umuryango

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.