× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubutumwa ngo Masera yahawe na Bikiramariya w’i Kibeho bukomeje gutuma benshi batuburirwa

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubutumwa ngo Masera yahawe na Bikiramariya w'i Kibeho bukomeje gutuma benshi batuburirwa

Umwaka wa 2024 utangiranye udushya tudasanzwe ku bemera Bikiramariya nyina wa Jambo, by’umwihariko ku bavuga ko ari Bikiramariya w’i Kibeho haherereye mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho. Gusa, si muri uyu mwaka gusa kuko byatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Ni ubutumwa buri kwandikirwa Abanyarwanda benshi kuri nimero yabo ya MTN Rwanda bubabwira ko Masera ubwohereje yatumwe na Bikiramariya. Iyo nimero ibaruye kuri Mukamana Venerande ikaba ari 0798375949.

Ubwo butumwa bugira buti: “Muraho? Kristo YEZU akuzwe! Nitwa Sœur Venerande MUKAMANA nkaba ndi umwe muri 16 bagize ihuriro Nyobokamana rya nyina wa JAMBO hano IKIBEHO ubwo twari mu isengesho hari ubutumwa bw’ingenzi tweretswe k’ubuzima bwawe bwite nimba uhugutse utuje umpamagare mbugushyikirize NYAGASANI (YEZU) nabane namwe”.

Nyuma yo kubona iyi nimero n’ubutumwa iri kugenda yohereza, Paradise twayihamagaye ngo twumve mu by’ukuri niba ibivugwa ari ukuri ariko dukoresha nimero ya Tigo. Akimara kutwibwira ko ari umumasera (umubikira) w’i Kibeho akavuga n’amazina ye Mukamana Venerande, yadusabye kumuhamagaza nimero ya MTN yaba yatwohererejeho ubutumwa.

Twahinduye nimero tumuhamagaza MTN dusanga ahuze birangira tumuretse. Birashoboka ko yavuganaga n’abandi bantu yatumweho na Bikiramariya nyina wa Jambo abagezaho ubutumwa buberekeye yabageneye.

Ku rundi ruhande, inkuru dukesha Isimbi ivuga ko uyu mubikira ari guhamagara umuntu akamutera ubwoba amusaba amafaranga kugira ngo amuhe ubwo butumwa. Murungi Sabin yagize ati: “Nta wundi muntu uratuburirwa n’abantu biyita Abamasera b’i Kibeho ra ?

Izi message nzakira buri cyumweru. Iyo umuhaye umwanya kuri call agutera ubwoba akanaguca amafaranga kugira ngo akubwire neza ibyo Bikiramariya yamubwiye.”

Birashoboka ko nawe waba warabonye ubu butumwa. Kuki utasangiza abandi ibyo wabwiwe, ngo na bo birinde gutuburirwa?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.