Israel Mbonyicyambu, umuhanzi nyarwanda wamamaye ku izina Israel Mbonyi mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko amatike yaguzwe mu buryo bwamukoze ku mutima.
Yagize ati: “The ARENA is full Again (12k people gathering). I’m so very thankful for all of you. Thank you for loving and supporting this ministry. I can’t wait gutaramana namwe.”
Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Arena iruzuye nanone! (Yakira ibihumbi 12). Mwese ndabashimiye cyane. Ndabashimiye gukunda no gushyigikira uyu murimo. Sinjye uzarota ntaramanye namwe !”
Impamvu yavuze ati "Irongeye iruzuye nanone" ni uko no mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2022 ubwo yahataramiraga hari huzuye. Icyo gihe amatike yaraguzwe arashira, abantu bajyaho bavuga ko Arena yuzuye ku buryo n’isazi itabona aho ica.
Yari yanditse amateka atarigeze akorwa n’undi uwo ari we wese mu Rwanda ngo yuzuze BK Arena, inzu yagenewe imyidagaduro mu Rwanda. Ni mu gitaramo yari yise ‘Icyambu concert edition 1’ cyari kibaye ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023, na bwo yagihaye iri zina ‘Icyambu concert edition 2’ bivuze ko kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri kitwa iryo zina kandi kikabera ahantu hamwe.
Icyambu ni izina ry’indirimbo imwe mu zikunzwe ziri muri album ye ya kane. Iyi album yayitiriye iyi ndirimbo ayita Icyambu album.
Icyambu nanone, ni ijambo ryo mu izina rye, kuko yitwa Mbonyicyambu Israel.
Ni umuhanzi ukunzwe mu Rwanda bitari ibyo guhararwa nka bamwe na bamwe bakundirwa ko bakoze indirimbo nziza, ariko yamara igihe gito bakibagirana n’izindi basohoye nyuma yaho ntizimenyekane.
Israel Mbonyi yakunzwe kuva kera mu myaka ya 2014 agishyira indirimbo ze za mbere kuri YouTube zirimo na ‘Nzi ibyo nibwira’ aherutse gushyira mu Giswayile akayita ‘Malengo (Ya Mungu).’
Kuri ubu, yarenze urwego rwo gukundwa mu Rwanda gusa, ahubwo agera ku rw’umugabane cyane cyane Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo gukora indirimbo Nina Siri yakunzwe na benshi, kuri ubu abarenga miliyoni 27 bakaba bamaze kuyireba.
Ni abantu bakubye hafi kabiri abaturage bo mu Rwanda bose! Abo biganjemo abo mu bihugu bikoresha Igiswayile urugero nko muri Tanzania no muri Kenya aho yagiye iba iya mbere mu zikunzwe cyane.
Si iyo gusa kuko n’iyo yasohoye nyuma yayo akayita ‘Nita Amini’ yakunzwe ku rwego rushimishije, ubu ikaba iri hafi kugera muri miliyoni 7 z’abayirebye ku rubuga rwe rwa YouTube.
Kuba Arena yuzuye si igitangaza ahubwo bimaze kuba umuco kuri we kandi igikundiro afite nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ntigisubira inyuma.
Buri mwaka ahindura amateka y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, akawugeza no mu bindi bihugu.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangariye igikundiro Mbonyi afite. Ev. Fred Kalisa ukunda Mbonyi cyane, yanditse kuri All Gospel Today ko ubutaha byaba byiza igitaramo kibereye muri Stade Amahoro dore ko izaba yaruzuye. Izaba yakira abantu ibihumbi 60.
Amatike yose yashize
Uko abantu bazicara mu gitaramo cya Mbonyi