× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubusesenguzi ku mpamvu Clapton Kibonge yatangaje abahanzi 3 yifuza ko bazacurangwa ku kiriyo cye

Category: Entertainment  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ubusesenguzi ku mpamvu Clapton Kibonge yatangaje abahanzi 3 yifuza ko bazacurangwa ku kiriyo cye

Ku wa 25 Gicurasi 2025, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, n’umuhanzi wa Gospel, Clapton Kibonge, yatunguye abakunzi be ubwo yanyuzaga ubutumwa bukomeye ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga abahanzi bazacurangwa ku munsi azaba yitabye Imana.

Nk’uko yabitangaje, yifuza ko hazacurangwa cyangwa haririmbwa indirimbo za Jose Chameleone, Prosper Nkomezi na Kivumbi King. Ubutumwa bwe bwari bugufi ariko burimo amagambo yuje igisobanuro gikomeye: “If I die, play Jose Chameleon, Prosper Nkomezi and Kivumbi King. Just ❤️”

Ni amagambo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuko yayaherekesheje indirimbo ya Prosper Nkomezi yitwa “Urarinzwe”, irimo amagambo yuje ihumure, icyizere, n’Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ari mu maboko y’Imana nubwo yanyura mu bihe bikomeye.

“Ibyo dukenera byose biri muri Yesu. Dushake ubwami bwa yo no gukiranuka. Yaravuze ngo ngiye kubihindura bishya, kandi mwizere ayo magambo.”- Ayo ni yo magambo agize indirimbo yaherekeresheje ubutumwa bwe.

Guhitamo kumvikanisha indirimbo "Urarinzwe" mu butumwa bwe bishobora kugaragaza ko Kibonge ashaka kwibutsa abantu ko nubwo baba bahura n’ibigeragezo, bakwiye kwizera ko Imana iri kumwe na bo kandi ibarinze. Ibi bihuye n’amateka ya Kibonge, aho yagiye akoresha urwenya n’umuziki mu gutanga ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu.

Ubusanzwe, Mugisha Emmanule uzwi nka Clapton Kibonge, wamenyekanye nk’umunyarwenya, ni umwe mu bantu bahisemo gutambutsa ubutumwa bw’Imana mu buryo budasanzwe, aho yagiye yibanda ku guhuza umuziki wa Gospel n’ubuzima bwa buri munsi.

Indirimbo ze nka “Fata Telephone Mana” yubatse izina cyane muri Gospel, aho yavugaga ko umuntu agomba guhamagara Imana nk’uko ahamagara inshuti ye, ndetse n’izindi ndirimbo zigaragaza ko Gospel ye ishingiye ku guhuza ubuzima busanzwe n’ubutumwa bwo kwizera.

Mu bijyanye n’iyobokamana, Clapton Kibonge yamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’iyobokamana n’urwenya. Yatangiye kuririmba indirimbo z’Imana mu 2014, aho yakoze indirimbo nka "Fata Telephone Mana", "Muri Yesu Harimo Gout", na "Ihangane".

Izi ndirimbo zagaragaje ubuhanga bwe mu guhuza ubutumwa bw’iyobokamana n’urwenya, bikamufasha kugera ku bantu benshi. Indirimbo ze zigaragara kuri shene ye ya YouTube, aho akunze gusangiza ibikorwa bye bitandukanye.

Kuki yahisemo aba bahanzi batatu?

Guhitamo bahanzi bigaragaza ishusho y’ubuzima bwe: amarangamutima, kwizera, n’ukuri. Uko ari batatu, buri wese afite aho ahuriye n’inkomoko cyangwa intego Clapton yagiye yerekana mu rugendo rwe:

• Prosper Nkomezi:

Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo za Gospel zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite ibihangano birimo ubuhanga, ijwi rituje kandi rikora ku mutima. Indirimbo nka Urarinzwe, Halleluiah, Warakoze, n’izindi, zatumye arushaho kubihamya.

Birashoboka ko Clapton yahisemo Nkomezi nk’intumwa y’ijwi rya Gospel mu bihe bikomeye, agaragaza ko n’iyo yaba atakiriho, abantu bakomeza guhumurizwa n’amagambo yuzuye Ijambo ry’Imana.

• Jose Chameleone:

Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda yagiye aririmba cyane ku buzima rusange, akavangamo ubutumwa bw’imibereho, guharanira ejo heza, no kutemera gucibwa intege. Indirimbo ze nka Baliwa, Tatizo, na Tubonge zitambutsa ubutumwa bwimbitse bw’ubuzima bwo kwigenga, kudacika intege no kubabarira.

Ibi bifitanye isano n’uko Clapton yakomeje kwigisha urubyiruko kubaho mu kuri no kudapfukamira ikinyoma, binyuze mu ndirimbo no muri filime ze, urugero nk’Icyaremwe Gishya.

• Kivumbi King:

Umusizi n’umuraperi w’Umunyarwanda uzwiho amagambo afite uburemere, afatwa nk’ijwi ry’urubyiruko. Kivumbi King akunda gucukumbura ibibazo by’ubuzima bwo mu migi, ihungabana, n’amarangamutima ashingiye ku byo umuntu anyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Clapton, na we wabaye ijwi ry’urubyiruko rwahuye n’ibikomere ariko rukabasha kuzamuka, abona muri Kivumbi amagambo yabwira abamukunda nubwo yaba atakiriho.

Clapton Kibonge ni umwe mu byamamare byari byitabiriye igitaramo cya Jose Chameleone, ariko by’umwihariko akagaragaza ibyishimo bidasanzwe byo kwibonera uyu muhanzi asusurutsa abakunzi be mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025.

Ubuzima bwe bwite:

Clapton Kibonge, amazina ye nyakuri ni Mugisha Emmanuel, ni umwe mu banyarwenya, abaririmbyi, n’abakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda. Yavutse ku wa 13 Ukwakira 1988 mu gihugu cya Uganda, nyuma yaje gutura mu Rwanda hamwe n’umuryango we nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bakimara kugaruka, babanje gutura mu Karere ka Nyagatare, nyuma bimukira mu Karere ka Gatsibo mu Murenme wa Rugarama, aho Kibonge yakuriye.

Mu rugendo rwe rw’amashuri, yize amashuri abanza kuri Nyakayaga Primary School, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuri Kiziguro Secondary School, na ho icyiciro cya nyuma kuri Kagarama Secondary School i Kigali. Amakuru avuga ko yanize muri G.S. Rugarama.

Yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Kigali mu 2015, ariko yaje guhagarika amasomo ye mu mwaka wa mbere kubera impamvu z’umuryango. Nk’umwana w’imfura mu muryango w’abana batandatu, Kibonge yafashe inshingano zo kwita ku barumuna be, aho yagiye abarihira amashuri kugeza barangije

Urugendo rwe mu myidagaduro rwatangiye mu 2011 ubwo yageraga i Kigali, atangira gucuruza amagi n’amasahane kugira ngo abone imibereho. Nyuma yaje guhura na Ramjaane Joshua, wamufashije kwinjira mu ruganda rw’urwenya, amuha amahirwe yo kugaragara mu kiganiro "The Ramjaane Show" cyacaga kuri Lemigo TV.

Ibi byamufunguriye amarembo yo gukina muri filime zitandukanye nka "Seburikoko", "Byadogereye", "Agacube", "Virunga High School", na "Umuturanyi". Mu 2018, yashinze inzu yitwa Daymakers Edutainment, igamije guteza imbere impano z’abanyarwenya bashya.

Clapton Kibonge kandi ni umubyeyi w’abana batatu, akaba yarashakanye na Mutoni Jacky mu 2018. Afite umubano ukomeye n’abana, aho buri mwaka yateguraga igitaramo cyagenewe abana gusa, nubwo byahagaze igihe kubera icyorezo cya COVID-19. Uretse ibyo, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza n’iterambere ry’urubyiruko.

Mu 2024, yatangaje ko agiye gusohora filime nshya yise "Ihene ya Maguru", aho yafatanyije na Bruce Melodie wamukoreye indirimbo izakoreshwa muri iyo filime. Ibi byerekana ko akomeje kwagura ibikorwa bye mu ruganda rw’imyidagaduro, ahuza urwenya, ubuhanzi, n’iyobokamana.

Muri rusange, ubuzima bwa Clapton Kibonge bugaragaza urugendo rw’umuntu wateye intambwe ikomeye mu myidagaduro nyarwanda, ahuza impano zitandukanye mu kuririmba, gukina filime, no gutanga ubutumwa bw’iyobokamana mu buryo bushimishije kandi bwubaka.

Nubwo atongeye gutangaza impamvu nyamukuru yahisemo bariya bahanzi, birashoboka ko akunda ubutumwa bacisha mu ndirimbo zabo.

Prosper Nkomezi aririmba Gospel. Jose Chameleon ni umuhanzi wo muri Uganda uzwi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall, aho indirimbo ze ziganjemo izivuga ku buzima busanzwe, urukundo n’imibereho ya buri munsi. Kivumbi King, umuhanzi nyarwanda, azwi mu njyana ya Hip Hop, aho akoresha amagambo akomeye mu gusobanura ibibazo by’imibereho n’imitekerereze y’urubyiruko.

Muri rusange, ubutumwa bwa Kibonge kuri Instagram ye ku wa 25 Gicurasi 2025 bushobora gusobanurwa nk’ubushishikariza abantu kumva umuziki ufite ubutumwa, nubwo waba uva mu njyana zitandukanye.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NZIZA CYANE "ISENGESHO" YA CLAPTON KIBONGE

REBA INDIRIMBO "FATA TELEFONE" YA CLAPTON KIBONGE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.