Abantu benshi, cyane cyane abo mu matorero ababuza gushyira ibirungo mu misatsi no kuyihindura, usanga bifuza kugira umusatsi muremure, ubyibushye kandi ubengerana, ariko kubigeraho bibasaba amafaranga.
Kuba wagira umusatsi mwiza bitabaye ngombwa gukoresha amafaranga menshi ku miti ihenze si ibintu byoroshye. Nyamara, hari uburyo karemano butandukanye umuntu yakoresha mu rugo bugafasha umusatsi gukura neza no kongera umubyimba.
Uburyo karemano bwafasha umusatsi gukura no kubyibuha neza
1. Amavuta ya Coconut (Coconut oil)
Aya mavuta afasha kurinda umusatsi wangiritse no kugabanya igihombo cya protein ifasha mu mikurire yawo. Uyashyira ku mutwe ukayamasisha mu musatsi buhoro, hanyuma ukamesa mu musatsi nyuma y’isaha imwe, bigatuma umusatsi ukomera kandi ugakura neza.
2. Gooseberry (Amla)
Amla ifasha gukangura uturemangingo two ku mizi y’umusatsi, bityo igatuma ukura vuba kandi ukagira ubuzima bwiza. Uyisiga ku mutwe, ukayirekeraho akanya mbere yo kuyikaraba.
3. Yogurt (Ikivuguto, amata)
Yogurt irimo probiotics zifasha mu kongera ubuzima bw’umusatsi no kugabanya kwangirika. Ushobora kuyinywa buri munsi cyangwa ukayisiga ku musatsi kugira ngo uwugire mwiza.
4. Umutobe w’igitunguru (Onion juice)
Nubwo ugira impumuro itari nziza, umutobe w’igitunguru ufasha kuvura ikibazo cyo gupfuka kw’imisatsi no gutuma umusatsi wongera gukura. Ushyirwa ku mutwe ugakaraba neza nyuma.
5. Fenugreek
Izi mbuto zirimo intungamubiri zifasha umusatsi kubengerana no gukomera. Uzishyira mu mazi nijoro, ukazisekura, hanyuma ukazisiga ku mutwe, ugategereza akanya mbere yo kuwumesa.
6. Icyayi (Green tea)
Green tea ikungahaye kuri antioxidants zifasha kugabanya gucika kw’umusatsi no kuwukomeza. Kunywa icyayi cya Green tea buri munsi birafasha cyane.
7. Amavuta y’amafi (Fish oil)
Arimo omega-3 ifasha gukangura imizi y’umusatsi no kuwongerera imbaraga, bigatuma ukura neza kandi ukabyibuha.
8. Ikawa (Coffee)
Kunywa kawa bifasha kongera igihe umusatsi umara ukura, bityo bikagabanya gucika no kunanuka kwawo.
9. Amavuta ya Rosemary
Aya mavuta akangura imizi y’umusatsi kandi agafasha mu kuwongerera imbaraga. Uyavanga n’andi mavuta, ukayasiga ku mutwe mbere yo kuwumesa.
10. Amagi (Egg mask)
Amagi arimo protein na sulfur bifasha umusatsi gukomera no kurwanya dandruff. Uyavanga n’amavuta ya olive, ukabishyira ku musatsi iminota 30 mbere yo kuwumesa.