× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vumilia Mfitimana n’umukunzi we Dr. Irene Komera basezeranye imbere y’amategeko - PHOTOS

Category: Wedding  »  28 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Vumilia Mfitimana n'umukunzi we Dr. Irene Komera basezeranye imbere y'amategeko - PHOTOS

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Vumilia Mfitimana, agiye gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Dr. Irene Komera mu birori bitegerejwe n’abantu benshi.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, ubu basigaje umuhango wo gusezerana mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (SDA), mu rusengero rwa Gahogo, i Muhanga, tariki ya 2 Gashyantare 2025.

Ubukwe buzatangirana no gusaba no gukwa, bizabera i Muhanga muri RMI (Riamu). Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe bazakirirwa muri RMI aho bazasabana mu birori by’akataraboneka.

Vumilia Mfitimana, umukobwa wa Nzaramyimana Ephrem, ni umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, uzwiho kuririmba indirimbo zifasha imitima ya benshi mu gukura mu mwuka no kwegera Imana.

Ku rundi ruhande, Dr. Irene Komera, umuhungu wa Komeza Jean Baptiste, ni umugabo w’indakemwa mu mico no mu myifatire.

Ku itariki ya 2 Nzeri 2024, Dr. Irene yasabye Vumilia kuzamubera umugore mu birori byihariye byasozaga isabukuru y’amavuko ya Vumilia. Kuri uwo munsi w’isabukuru ye, yagize ibyishimo bikomeye ubwo yasubizaga ati: "Yego," maze agahita yambikwa impeta y’urukundo.

Nyuma yo kwambikwa impeta, Vumilia yasohoye indirimbo yise Umukiranutsi, avuga ko yayanditse ishimangira ko mu buzima nta cyo umuntu yakwigezaho atabifashijwemo n’Imana. Iyi ndirimbo yakozwe na River Studio, amashusho yayo atunganywa na Jordan High Production, ikaba yarasohotse ku wa 6 Nzeri 2024.

Vumilia Mfitimana amaze kwamamara mu ndirimbo nyinshi zirimo Nyigisha, Amahoro, Undutira Byose, n’izindi, zose zihamya urukundo rw’Imana n’ubushobozi bwayo bwo guhindura ubuzima bw’abayizera.

Mu gitaramo yise Nyigisha Live Concert, cyabaye mu mezi make ashize, Dr. Irene ni umwe mu bamushyigikiye byimazeyo. Uretse kuba ari umufana ukomeye w’ibihangano bye, Dr. Irene yagiye agira uruhare mu bikorwa byinshi by’umuzika wa Vumilia, bigaragaza urukundo n’ubufatanye hagati yabo.

Vumilia avuga ko umuryango we wamushyigikiye kuva agitangira urugendo rw’ubuhanzi. Papa we, cyane cyane, yashimye indirimbo nka Isabukuru, imwe mu ndirimbo za mbere zakozwe na Vumilia, ndetse n’ubu aracyanezezwa n’aho umukobwa we ageze.

Ubukwe bwa Vumilia na Dr. Irene burimo kuba ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rwagiye rukura mu buryo buhamye. Buri kimwe cyateguwe neza kandi bivugwa ko buzaba kimwe mu birori bihambaye.

Imihango yo gusezerana imbere y’Imana mu Itorero rya Gahogo SDA izaba ifite umwihariko wo guha umugisha urugo rwabo, kandi iri torero rikunze kugaragara nk’ahantu ho gushyira imbere ubuhamya bw’Imana n’ibikorwa byayo.

Abakunzi b’ibihangano bye n’abagize umuryango n’inshuti biteguye kwizihiza uyu munsi w’ibyishimo, bagashimira Imana yabarinze mu rugendo rwabo kugeza aho bageze.
Tubifurije urugo ruhire rwuzuye amahoro n’ibyishimo!

Basezeranye mu mategeko

Bamaze igihe gihagije bari mu munyenga w’urukundo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Kubana n’IMANA niyo sinzi yambere yubaka urugo rugakomera niyo mamvu mbabwirani IMANA mbere yabyose kwihaganirana kubabariran gushimirana bizaba innyijyi zitsitse kumitima yanyu

Cyanditswe na: muragijimana Gaspard   »   Kuwa 31/01/2025 07:09

Rwose urukundo rwabo rwogere kd natwe tubashyize mubiganza byImana.

Rwose bavandimwe bacu mufite ubukwe tubifutije umugisha ,ibyurugo rwiza rushimwa nibyo twe tubasabiye kuko igihe nkiki bwararabaye muri edeni isi ikiremwa gusa mudukumbuje ubukwe bwera ubwo turihafi gutahaaaaaaa

Cyanditswe na: MG IRADUKUNDA Eric  »   Kuwa 30/01/2025 12:06

Rwose urukundo rwabo rwogere kd natwe tubashyize mubiganza byImana.

Rwose bavandimwe bacu mufite ubukwe tubifutije umugisha ,ibyurugo rwiza rushimwa nibyo twe tubasabiye kuko igihe nkiki bwararabaye muri edeni isi ikiremwa gusa mudukumbuje ubukwe bwera ubwo turihafi gutahaaaaaaa

Cyanditswe na: MG IRADUKUNDA Eric  »   Kuwa 30/01/2025 12:05

Amamara mukobwa wa

Cyanditswe na:   »   Kuwa 30/01/2025 07:42

Bazagire urugo ruhire Imana izabajye imbere

Cyanditswe na: Ineza   »   Kuwa 29/01/2025 16:31