Ku itariki ya 10 Mutarama 2026, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel mu Rwanda, Divine Muntu, arashyingiranwa n’umukunzi we Uwizera Benjamin mu itorero.
Ubu bukwe bwo mu itorero buje nyuma y’ibirori byo kumusezerera ku bukumi (Bridal Shower) byabaye ku wa 21 Ukuboza 2025 i Karumuna, mu Karere ka Bugesera.
Ubukwe bwa Divine Muntu buzaba bwuzuyemo umwuka wera nk’uko byatangajwe na Uwifashije Forodouard umureberera mu muziki, aho abitabiriye bose bazataha bongerewe ukwizera, bagataha bishimye kandi bashimangira ko Imana, umwana n’umwuka wera bigaragaje.
Uwifashije Foroduard, umuyobozi wa label ya TFS (Trinity For Support), yavuze ko ubukwe bwa Divine Muntu ari urugero rwiza ku bantu bose kuko “umuntu ushidikanya ku gukora kw’Imana cyangwa ku murongo w’ukwemera, azataha yasobanukiwe ko ubukwe bwa Divine ari isomo rikomeye ry’ukwizera.”
Ati “Ubukwe burimo Imana n’umwuka wera. Umuntu ishidikanya gukora kw’Imana azatahe ubukwe bwa Divine azavayo ashubijwemo ukwizera.”
Divine Muntu azwi mu ndirimbo nka Hozana, Lahayiloyi, Urugendo, na Irembo.
Divine Muntu na Uwizera Benjamin bamaze gutangira urugendo rwabo rushya rw’ubuzima bwo kubana nyuma yo gusezerana mu mategeko. Ubu bagiye gutangira kubana mu nzu nk’umugabo n’umugore, bahujwe no kwizera Imana mu mibereho ishingiye ku mahame ya gikristu.
Muri ubu bukwe, Imana izigaragaza
–— Divine Muntu