× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mami Espe azanye indirimbo nshya "Impamvu" igaragaza urwego rwo hejuru agezeho mu muziki-VIDEO

Category: Artists  »  October 2022 »  Editor

Mami Espe azanye indirimbo nshya "Impamvu" igaragaza urwego rwo hejuru agezeho mu muziki-VIDEO

Mami Espe yashyize hanze indirimbo "Impamvu" igaragaza urwego rwo hejuru agezeho mu muziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indirimbo bigaragara ko ihenze cyane ukurikije amashusho yayo. Amashusho aryoheye ijisho bitewe n’ubuhanga bwigaragaza mu yo. Ishusho riracyeye, ukongeraho uburyo iyi ndirimbo yayobowemo. Iri ku rwego rw’indirimbo nziza mu Karere. Umuziki nk’uyu Mami Espe awukomeje nta kabuza, yaba atsinze igitego mu muziki wa Gospel mu rw’Imisozi 1000 no mu Karere.

Mami Espe yabwiye Paradse.rw ko iyi ndirimbo yayise "Impamvu", agendeye mu ijambo ryo muri Bibiliya muri Yesaya: 9: 5-6. Ati "Nsobanukirwa neza ko Yesu nubwo yavukiye mu muvure ariko impamvu yari imuzanye ku isi yarushaga agaciro uko kuntu yavukiye ahantu haciritse".

Yongeye ati "Nanjye numva ngize ishyaka ryo kumva nabwira abantu ngo: "Nibihangane bakomere impamvu bariho irusha agaciro uko bavutse".

Mami Espe azanye indirimbo nshya "Impamvu"

"Uri uwo kwizerwa ibihe byose, ntuhinduka, uri umunyakuri. Ijambo wivugiye uraririnda, ni wowe mpamvu yo kubaho kwanjye. Kuba narakumenye nawe ukamenya izina, ni iby’agaciro kuri njye, sinzahwema kubyirata kuko nasogongeye ku ntango y’umunezero utanga" - Mami Espe mu ndirimbo "Uranyuze" yashyize hanze mu kwezi kwa 7 uyu mwaka.

"Birandenze" ni yo ndirimbo yinjije Mami Espe mu muziki, ikaba imaze amezi 7 iri hanze. "Imirimo y’Imana" niyo ndirimbo yahise akurikizaho, nyuma yayo ahita ashyira hanze "Ntiruzatunanira", nayo yaje gukurikirwa na "Arabizi" ndetse na "Uranyuze". "Arabizi" niyo ndirimbo ye yakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 47 kuri shene ye ya Youtube.

Nyiranzabonimpa Esperance uzwi cyane nka Mami Espe, ni umwe mu bahanzikazi bo kwitega mu muziki wa Gospel bitewe n’ubuhanga agaragaza mu muziki we. Uretse kuririmba ku giti cye anaririmba muri Holy Nation choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda. Asengera muri ADEPR Gatenga, akaba ari umubyeyi wubatse ufite umugabo umwe n’umwana umwe w’umuhungu.

Mu busesenguzi bwa Paradise.rw, tugenedeye ku ndirimbo nshya "Impamvu", ukongera ukareba "Arabizi" yakunzwe bikomeye, uyu muhanzikazi ni umwe mu bo kwitega mu muziki wa Gospel. Mu yandi magambo ni umuramyi mwiza uhagurutse mu gihe cye, akaba n’umugisha ukomeye ku muziki wa Gospel by’umwihariko Itorero ADEPR abarizwamo.

Ibi turabishingira ku myandikire ye myiza, ijwi rye ryo ku rwego rwo hejuru n’uburyo akoramo umuziki we dore ko ari uburyo butarimo akavuyo - cyane ko indirimbo ze zisohoka kuri gahunda. Buri kimwe cyose aracyitondera, amashusho y’indirimbo ze akaza aryoheye ijisho, abaririmbyi akoresha ni intyoza mu majwi kandi imyambarire ye n’iyabo iba isirimutse kandi ibereye umukristo.

Ikindi indirimbo ze ziba zivuga Imana n’imbaraga zayo, ikintu kiri kubura cyane mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi ba Gospel bo muri iyi minsi kuko abenshi usanga baririmba ibibazo bibugarije, n’ibindi byo wagereranya nko kwisingiza, bakiyibagiza ko Imana ari yo ikwiriye gusingizwa.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMPAMVU" YA MAMI ESPE

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ARABIZI" YA MAMI ESPE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Rwose Mami akomeze akore arimo neza turamushyigikiye

Cyanditswe na: Muzehe Onesphore   »   Kuwa 21/10/2022 04:13