× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuhamya bw’umuhanzikazi Capitoline Abayisenga bwatumye benshi barira amarira y’ibyishimo n’agahinda

Category: Artists  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubuhamya bw'umuhanzikazi Capitoline Abayisenga bwatumye benshi barira amarira y'ibyishimo n'agahinda

Umuhanzikazi ukiri muto mu myaka no mu buhanzi bwo kuramya no guhimbaza Imana Captoline Abayisenga, afite ubuhamya bwatuma uwo ari we wese ubwumvise azenga amarira y’ibyishimo mu maso, ariko yabitekerezaho neza, akaba yanarizwa n’agahinda.

Numara kubusoma, ukumva ibyishimo bikuzuye, ukumva amarira yizenze mu maso nk’abandi benshi bakunda Imana babwumvise bakarizwa n’ibyishimo, ntutinye kubisangiza bene so mukunda Paradise, mu mwanya w’ahagenewe ibitekerezo, uretse ko abenshi ari abarize kubera agahinda.

Capitoline Abayisenga, ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda ruzaba ruvuga ibigwi mu gihe kiri imbere, nk’uko ubu Israel Mbonyi, Tonzi, Vumilia, Bosco Nshuti n’abandi bavugwa ibigwi umunsi ku wundi.

Akarusho kuri Capitoline Abayisenga, ni uko akiri muto cyane, bivuze ko wowe usomye iyi nkuru utirengagije kumva kimwe mu bihangano bye, mu gihe cyawe cy’izabukuru wazatoza abana bawe kuririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Yavutse ku itariki ya mbere ya Gashyantare 2003, afite imyaka 21 gusa. Mu gihe usanga abana bavukiye mu miryango ikunda Imana bo bigira ashwi, gusenga bakabitera umugongo, Capitoline Abayisenga we si ko byagenze. Wagira ngo yavukanye gukunda Imana mu maraso.

Akiri muto cyane, hahandi bavuga ko umwana aba akiri igitambambuga, yakundaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, dore ko ababyeyi be batamusigaga ubwo babaga bagiye gusenga, mu itorero rya ADEPR Kabari, ribarizwa mu Karere ka Rulindo.

Muri uko kuba muto kwe, si ko abo basengana bamubonaga, kuko bamubonyemo ubushobozi bwo kuba yahagararira korari y’abana (Ecole de Dimanche cyangwa Sunday School), aho yabatozaga kuririmba (dirigente).

Nyuma yaho yakomereje muri korari Itabaza yo mu itorero rya ADEPR Kabari yakuriyemo kandi agiteraniramo n’uyu munsi. Iyi korari na yo yayigishaga indirimbo, akayibera umutoza mu gihe cyo gusubiramo (repetition). Igitangaje, ni uko mu ndirimbo yatozaga abagize korari hari harimo n’ize bwite.

Mu kiganiro yagiranya na Paradise kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 yagize ati: “Nabaga ndi mu rugo nicaye, nkumva indirimbo zinjemo, nkazandika, noneho nkazigisha korari. Mu mwaka ushize (2023) ni bwo naje kubona ko mfite impano yo kuririmbo byeruye, noneho nza kugira igitekerezo cyo gusohora indirimbo, nkigeza ku babyeyi babyakira neza.

Kubera ko hari musaza wange w’umucuranzi (mu rusengero), na we mbimubwiraho, noneho azincurangiye, abona melody (injyana) yazo ari nziza, angira inama yo kuzijyana muri studio. Mbonye banshyigikiye, bihita bimpa motivation yo gutangira kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.”

Akimara gusohora indirimbo ya mbere yise ‘Ijambo Ry’Ihumure’ yasamiwe hejuru n’abo mu muryango we bari bamuzi, ariko nk’uko bavuga ko akeza kigura, yaraharenze igera no mu batamuzi baramumenya.

Yakurikijeho iyitwa Dufite Imana, ikaba ari na yo ndirimbo ye yakunzwe kurusha ibindi. Ni yo ndirimbo bamwe bumvise bakarira amarira y’ibyishimo bavuga bati ‘mbega umwana ufite ijwi ryiza, ubutumwa bwiza n’ubuhanga mu kwandika!’ gusa amarira ya bamwe yivanze n’aya gahinda, kuko bavugaga bati: ‘ni gute indirimbo z’abahanzi bazwi zitari na nziza duhora tuzibyina, iz’uyu mwana ukiri muto, ufite ubutumwa dukeneye ntizitugereho?’

Ibi kandi biri mu bica uyu muhanzikazi intege, kuko ari bwo agitangira kuririmba. Hari abamubwira ko nubwo akora indirimbo nziza, atazabikomeza kuko n’imwe iboneka bimugoye. Ubu hari ndirimbo yanditse, ariko kubera ko gusohora indirimbo bisaba ubushobozi butari buke, na we ntazi neza igihe azazisohorera.

Ubu indirimbo 6 ni zo gusa yabaye ashyize hanze, kandi imwe gusa ni yo ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Izo ni ‘Ijambo Ry’Ihumure’, ‘Dufite Imana’, ‘Ntakinanira Imana’, ‘Irakuzi’, ‘Warahabaye’, n’iyo aheruka gushyira hanze mu gihe gito gishize yitwa ‘Imana Ishimwe’.

Uyu mukobwa, umuhanzikazi ukiri muto Capitoline Abayisenga ukijijwe bidashidikanywaho nk’uko bamwe mu bamuzi bo mu Karere ka Rulindo babivuga, indirimbo ze zibanda ku bintu byose bikenewe, ni ukuvuga ihumure, izivuga ku masezerano y’Imana n’ibindi.

Yabwiye Paradise ati: “Ari ihumure cyangwa se izigendanye n’amasezerano, zose abantu baba bakeneye kumva ubutumwa bukubiye muri zo. Gusa, akenshi nkunda gukora indirimbo zihumuriza abantu, kuko hari abantu benshi barushye, bananiwe, bafite ibigeragezo by’inshi n’ibibazo byinshi, ni yo mpamvu n’indirimbo nasohoye bwa mbere yitwa ‘Ijambo Ry’Ihumure’.
Uyu muhanzi ni uwo guhangwa amaso, niba udashaka kuzamubarirwa ufate iri zina mu mutwe: ‘Capitoline Abayisenga’.

Capitoline Abayisenga atanga ikizere cyo kuzaba umuhanzi ukomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.