× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubu noneho wagura tike yo kujya mu gitaramo cya Vestine na Dorcas mu Burundi

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubu noneho wagura tike yo kujya mu gitaramo cya Vestine na Dorcas mu Burundi

Hashize iminsi itari myinshi Mie Empire ya Murindahabi Irene itangaje ko abahanzi babiri Vestine na Dorcas ba Gospel barebererwa n’uyu mugabo, bafite igitaramo mu gihugu cy’u Burundi.

Gusa andi makuru agendanye n’isaha kizatangiriraho, ibisabwa kugira ngo umuntu azabashe kukitabira, ni ukuvuga ibigendanye na tike n’ibindi, nk’uko babitangaje ku rubuga rwabo rwa Instagram, Vestine na Dorcas, batangaje ko ayo makuru na yo bari hafi kuyatangaza, kuko bari basohoye integuza (save the date) gusa.

Kuri uyu wa Kabiri, ku itariki 5 Ukuboza 2023, ku rubuga rwa Instagram rwa Mie Empire batangaje ko amatike yo kuzakinjiramo yatangiye kugurishwa. Ni igitaramo kiri mu byateguriwe gusoza umwaka wa 2023, kizaba ku itariki 23 Ukuboza, habura iminsi ibiri ngo Noheri ibe.

Ni cyo gitaramo cya mbere iri tsinda ry’abahanzi babiri baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye gukorera hanze y’Igihugu cyabo cy’u Rwanda, kuko ibindi byose bakoze ari ho babikoreye gusa. Iki kizabera mu mugi wa Bujumbura nk’uko biteganyijwe nihatagira igihinduka.

Amatike yo kwinjira ahasanzwe ni ibihumbi icumi, amafaranga y’u Rwanda. Aho bita muri VIP ni ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda naho ahitwa VVIP akaba ari ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (Regular 10,000 Frw, VIP 50,000 Frw, VVIP 100,000 Frw).

Aba bahanzi baheruka gukora igitaramo mu mwaka ushize wa 2022 ubwo bamurikaga umuzingo w’indirimbo zabo wa mbere bise ‘Nahawe Ijambo’ mu kwezi k’Ukuboza.

Nahawe Ijambo ni yo ndirimbo ya mbere basohoye bayishyira ku rubuga rwabo bwite rwa YouTube rwitwa Vestine and Dorcas, akaba ari na yo mpamvu bayitiriye umuzingo wabo wa mbere. Mu zindi ndirimbo ziwuriho harimo Ibuye, Simpagarara, Adonaï, Isaha, Si Bayali, Arakiza, Nzakomora,...

Iki gitaramo cyari cyabereye mu mujyi wa Kigali kandi abantu batari bake bo mu duce dutandukanye bari bakitabiriye, cyane ko aba bahanzi bari mu bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda.

Ntawashidikanya ko no mu gihugu cy’u Burundi ari ko bizagenda, abantu bakakitabira ari benshi, cyane cyane abakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Vestine na Dorcas bategerejwe mu gihugu cy’u Burundi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.