× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubanza we azatwara Stellar Awards! Cindy Marvine yakoranye indirimbo nziza na Aline Gahongayire-VIDEO

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ubanza we azatwara Stellar Awards! Cindy Marvine yakoranye indirimbo nziza na Aline Gahongayire-VIDEO

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hagaragara integuza y’indirimbo yitwa "Wondekura Norwa" ndetse n’amafoto meza y’umukobwa witwa Cindy Mervine. Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusohoka ndetse ukaba wayisanga kuri YouTube channel yitwa "Cindy Marvine"

Ni indirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel biganjemo ibyamamare dore ko uyu muramyi mushya benshi batangiye kumugereranya na Aline Gahongayire umubereye Nyina wabo banahuriye muri iyi ndirimbo.

Impamvu benshi bashingiragaho ni izi: Kuva yakwinjira mu muziki, nta ndirimbo Aline Gahongayire aragaragaramo ngo ibure icyanga. Indi mpamvu ni uburyo iyi ndirimbo yaharuriwe ikibuga bigatigisa imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Cindy Marvine yavuze ko yishimiye gushinga ikirenge mu cya Aline Gahongayire, atangaza ko kuri ubu inzozi zo mu bwana bwe zisohoye. Yongeraho ko yiteguye kwirundumurira mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Uyu muramyi kuri ubu utuye muri Amerika bamwe batangiye kwibaza niba nawe azavamo umuririmbyi w’ikirangirire nka Aline Gahongayire wegukanye ibihembo bikomeye mu bihe bitandukanye birimo Salax Award na Groove Award nawe akazegukana ibihembo bikomeye.

Mu bihembo bya Gospel Cindy Marvine yifurizwa kwegukana ni nk’igihembo cy’umuramyi mwiza uba muri Diaspora na "Stellar Awards" - ibihembo bya mbere muri America mu gisata cya Gospel. Iki gihembo gitangwa muri USA, gihesha icyubahiro abahanzi, abanditsi, n’abanyenganda kubera uruhare bagize mu ruganda rw’umuziki wa Gospel.

Ubwo Paradise yamubazaga amamuko y’iyi ndirimbo, yaciye agateka avuga kuri ubu butumwa yageneye amakungu ati: "Indirimbo yitwa ’Wondekura Norwa’, yanditswe mu buryo bwo gushima no kuvuga gukomera kw’Imana nivyo yadukoreye ko muri we ariho turuhukiye".

Abajijwe aho yakuye imvo n’imvano yo kwinjira mu muziki, uyu mukobwa uvuga ikirundi n’ikinyarwanda yagize ati "Numva ari co mbereyeho, ariyo mpamvu yanje guhimbaza Imana
ndabikunda kandi nakuze numva nshaka kuzoba umuramyi".

Ni indirimbo yuje udushya twinshi nk’uko bisanzwe kuri Aline Gahongayire. Itangira igira iti: "Muri wowe harimo uburyohe budahera, kuhaguma niyo mahitamo mfise gusa, ijwi ryawe rimpora mu matwi, rinyotura ko amajambo ankomeza umutima".

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, benshi bakomeje kuyipostinga no kwiyandikisha (subscription) doreko nyuma y’umunsi umwe isohotse, Cindy Marvine amaze kugira abantu barenga ibihumbi bitatu bamukurikira kuri YouTube na konti ye ya Instagram ikomeje guhigwa bukware n’abashaka kumumenya byimbitse.

Ubwo Paradise yandikaga iyi nkuru, ibitekerezo 80 byari bimaze kuyitangwaho. Uwitwa Nicole yagize ati: "imbere cane Marvine kandi Mpwemu Yera akomeze kubana nawe mu rugendo rwawe utanguye".

Cindy Marvine yakiriye agakiza mu mwaka wa 2012. Nyuma yo kumurikirwa n’umucyo nka Pawulo yaje gutangira umurimo w’uburirimbyi aririmba muri korale yitwa Guérison des ames mu gihugu cy’u Burundi.

Nyuma yaje gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo. Nyuma yo kugera muri kiriya gihugu ni bwo impano yo kuririmbira Imana ku giti cye yamugurumanyemo.

Nyuma yo kumenya aya makuru meza, Paradise.rw yaganiriye na Aline Gahongayire (Dr Alga) uzwi mu gushyigikira abanyempano baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umunyamakuru wa Paradise yagize ati "Dr Alga, wakiriye ute kubona uwo mwana ashinze ikirenge mu cyawe? "Aline yagize ati "Ni ibisubizo by’amasengesho yanjye".

Cindy yabajijwe ikizakurikira iyi ndirimbo, asubiza agira ati "Ndiko nkora album iriho indirimbo umunani’’.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA CINDY MARVINE FT ALINE GAHONGAYIRE

Cindy yateye ikirenge mu cya Aline Gahongayire

Cindy yateguje Album y’indirimbo 8

Cindy yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye na Dr Alga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.