× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Hateguwe igitaramo kigamije kurushaho gusabana n’Imana

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Hateguwe igitaramo kigamije kurushaho gusabana n'Imana

Ku bufatanye n’itorero rya Rock of Salvation International Church, umuramyi Shikiro Brian utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye umugoroba wo gusabana n’Imana.

Shikiro Brian ni murumuna wa Bonke Bihozagara wegukanye irushanwa rikomeye i Burundi ryitwa "Kora Music" mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muramyi azifatanya n’amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Bonke Bihozagara, Aimé Frank, Murangwa, Bitana, Patrick na Mireille.

Aba baramyi bakazafatanya n’abagabura b’Ijambo ry’Imana barimo Bishop Dr Rugira Wilson, Rev Past Kabogora ndetse na M.C Jonas.

Aganira na Paradise, Bonke Bihozahara mukuru wa Shikiro Brian wateguye iki gitaramo yagize ati" Kuba ndi umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo ni iteka ridasanzwe kuri njye. Ni ubuntu budasanzwe Imana yongeye kutugirira.

Yongeyeho ati: "Abari kure n’abari hafi twitege gusabana n’Imana yacu bidutere kurushaho kuyihishurirwa rwose."

Bonke Bihozagara uherutse gusohora indirimbo yise "Arahamagara" yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gusohora izindi bidatinze.

Yasabye abakunzi be gukomeza kumusengera no kwitegura kumva kubaho kw’Imana mu mitima binyuze mu ndirimbo ze.

Iki gitaramo cyo gusanana n’Imana giteganyijwe kuwa 09/03/2024. Cyateguwe ku bufatanye n’itorero rya Rock of Salvation International Church kikazabera muri uru rusengero.

Shikiro Brian niwe wateguye iki gitaramo kidasanzwe

Bonke Bihozagara azaririmba muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.