× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Rwanda ku isonga mu baririmbyi baririmbira mu matsinda agizwe n’umugabo n’umugore 

Category: Entertainment  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

U Rwanda ku isonga mu baririmbyi baririmbira mu matsinda agizwe n'umugabo n'umugore

U Rwanda rwihariye cyane ku bwiyongere bw’abahanzi ba Gospel baririmbira mu matsinda agizwe n’abagabo n’abagore.

Winjiye mu isura nshya ya Gospel y’ubu, udushya ndetse n’aho Gospel yerekeza, usanga u Rwanda rwihariye cyane ku bwiyongere bw’abahanzi ba Gospel cyane cyane ba bandi baremye amatsinda ahuriyeho n’abagabo ndetse n’abagore babo.

Ukurikije amateka ya ha mbere aha ndetse n’umuvuduko w’iterambere mu miririmbire wasangaga bigora bamwe mu bahanzi kurema no kubaka itsinda ry’abamufasha haba mu kuririmba bikiriza (Bacakers) cyangwa abacuranzi. Ubu usanga atariko biri bitewe n’uko bamwe mu bahanzi bagiye batangiza amatsinda bahuriyemo n’abafasha babo.

James & Daniella

Itsinda rya James & Daniella nyuma yo gukora indirimbo "Mpa Amavuta", igakundwa cyane, ubu rimaze kuba ubukombe mu kuririmba kinyamwuga mu majwi n’injyana iryohereye amatwi.

Indirimbo zabo zigeze kure cyane kandi amazina yabo yazamukanye imbaraga.
Ni umugore n’umugabo basanzwe baririmbana bakaba bamaze kuzenguruka amahanga batumiwe "gukubita umuziki" wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ben & Chance

Bahuriye mu murimo w’Imana bombi ari ibikurankota mu gutoza amajwi mu itsinda rizwi mu Rwanda nka Alarm Ministries. Ben na Chance kuva ubwo bahise bahuriza hamwe mu gukora umuziki wihariye.

Ubu ni itsinda rimaze guca agahigo mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, bakaba baheruka no gutegura igitaramo gisoza umwaka wa 2022 kandi kigenda neza.

Umushumba Ben akorera umurimo w’igipasitoro mu itorere rya Foursquare Gospel Church ndetse bagahurira na Chance mu itsinda Alarm Ministries ari na ryo Chance yaguriyemo impano ye. "Yesu Arakora" niyo ndirimbo ifatwa nk’ibendera ry’umukiki wabo.

Papi Clever & Dorcas

Umugabo yinjije umugore we mu muziki aramutoza ubu basigaye bakorana umurimo w’Imana mu Rwanda. Abo tuvuga ni Papi Clever na Dorcas abaramyi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi.

Icyerekezo bihaye mu muziki ni ukurushaho kwibutsa abakirisito imbaraga ziri mu ndirimbo rusange zo guhimbaza Imana n’iza gakiza. Ibi byatumbagije cyane umuziki wabo kubera ubudasa bakorana mu muziki wabo ndetse n’umurimo w’Imana, ari ko gutunganya neza indirimbo ndetse zikaririmbwa mu mwimerere wa kirokore.

Patrick & Tracy

Abagaragu b’Imana bari mu mavuta baririmba neza kandi bakunzwe. Patrick akaba ari umutoza mu gihe Tracy azwi nk’umushyushya rugamba kuri Televiziyo (KC2) shene ya kabiri ya Televiziyo y’ Igihugu. Aba nabo batumirwa kenshi mu bitaramo ndetse bakanakora imirimo itandukanye ariko irushaho kubagira itsinda rikomeye.

Fabrice & Maya

Abakozi b’Imana bamaze iminsi bakorana ndetse bafite ubunararibonye mu mirimo yabo. Bazwiho gukora kinyamwuga ndetse bakaba bakorera munsi y’itorero rya CLA Nyaruarama. Fabrice aza mu bahanzi bazwi kandi bakunzwe cyane mu Burundi n’ubwo we na Maya bakorera mu Rwanda.

Mu bindi Fabrice asanzwe afasha abahanzi mu gutunganya ibihangano byabo (production) akaba kandi aza mu bahanzi bagira inama abandi bahanzi ndetse akagafasha abaririmbyi bato gukuza impano. Maya akaba ari umuririmbyi mwiza w’ijwi rimaze kuba ubukombe ndetse wigwijeho uburambe mu miririmbire.

Si aba gusa ahubwo hari n’abandi banyuranye biyemeje kuririmbana nk’umugabo n’umugore. Muri bo twavuga nka Eric & Yael baherutse gutangira kuramya Imana muri ubu buryo. Yael [Yayeli] araririmba, hanyuma umugabo we akamucurangira piano.

Hari n’iri tsinda riherutse kuvuka ry’abanyarwanda batuye muri Amerika, iryo tsinda akaba ari David & Mignonne aho ku ikubitiro ryasubiyemo indirimbo "Nzamuhimbaza" ya Kingdom of God, rinateguza izindi nyinshi zaryo bwite. Ni itsinda ridasanzwe kuko umugore araririmba, hanyuma umugabo we akarapa.

Aba ndetse n’abandi bakivuka batuma u Rwanda n’umuziki nyarwanda wa Gospel muri rusange, ruza ku isonga rw’amatsinda y’abaririmbyi agizwe n’ubagabo n’ubagore mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse nahandi. Ibi byahinduye isura ya Gospel mu Rwanda ndetse ruzamura imyidagaduro mu Rwanda. Hari n’andi matsinda ashobora kuva mu bihe bya vuba.

RYOHERWA NA "MPA AMAVUTA" YA JAMES & DANIELLA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.