× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twongeye twataramye! Korali Christus Regnat yashyize abakunzi bayo I Bweranganzo, Josh Ishimwe aragaruka

Category: Choirs  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twongeye twataramye! Korali Christus Regnat yashyize abakunzi bayo I Bweranganzo, Josh Ishimwe aragaruka

Abakunzi b’Indirimbo zuje ubuhanga nka "Mama Shenge" yatumye benshi bamenya agaciro ko kujyana abakunzi babo ku kagezi gasuma ndetse no kubaguyaguya, "Igipimo cy’urukundo", "Kuzwa iteka", "Uhoraho mutegetsi", "Bikiramariya" n’izindi, bagiye kongera kwizihirwa mu gitaramo cyateguwe na Korali Christus Regnat.

Ni mu gitaramo cy’umugisha cyiswe "I BWERANGANZO" giteganyijwe vuba cyane kuwa 19/11/2023 kikabera Camp Kigali ndetse hakaba hamaze gushyirwaho uburyo bworoshye bwo kugura ticket aho ushobora kuyigura unyuze ku rubuga rwa www.christusregnat.rw cyangwa se ukifashisha uburyo bwa Code aho ukoresha *182*8*1*666600# (Regina Pacis).

Chorale Christus Regnat ni korali izwiho kweyurura igihu n’imbeho aho itaramiye bitewe n’indirimbo zuje ubuhanga n’ubuhanuzi bya gihanzi ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paroisse yitiriwe Umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma yo kumenya amakuru y’iki gitaramo, iyi nkuru nziza yahagurukije Paradise mu byicaro gusa ntiyahaguruka imbokoboko ahubwo ihagurukana insakazamajwi itunga micro Bwana Bizimana Jeremie Umuyobozi Wungurije Ushinzwe ibya tekinike n’imyitwarire muri iyi korali uzwiho gutanga amakuru ayunguruye.

Mu ijwi ryuje ibigwi n’ibirindiro, Bizimana Jeremie yatanze amakuru kuri benemariya na benekibeho aho yahereye ku ntego y’iki gitaramo bazataramanamo n’umunyabigwi Josh Ishimwe baherukanaga gutaramana mu gitaramo cyiswe "Ibisingizo bya Nyiribiremwa".

Yagize ati: "Intego y’igitaramo ni ugusingiza Imana binyuze mu ndirimbo no gufasha abantu kwishima, kuruhuka, gusenga no kumva uburyohe bwa Muzika iririmbye bya gihanga".

Paradise.rw yanamubajije ivomo rifutse bavomyeho iri zina ryiza ryiswe "I Bweranganzo", asubiza nta mususu ati: "Iri zina "i Bweranganzo" bwa mbere risobanuye ko iwacu muri Chorale Christus Regnat harimo inganzo nyinshi zinyuranye. Bivuze ko ari ku gicumbi cy’inganzo cyangwa se aho inganzo yarumbutse ikagwira. Aho ryavuye rero ni aho! (aha ho yatsindagiye)".

Yunzemo ati: "Tumaze kwicara tukareba ibindi bitaramo twakoze mu bihe binyuranye n’ibyo tuzakora mu gihe kizaza, twasanze iri zina ryaba ribibumbye duhitamo kwita igitaramo cyacu gutyo".

Chorale Christus Regnat ni korali kuri ubu ingana n’umunyeshuli ugeze mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye igihe yaba yarabaye nka nzakunda kujya mu ishuli mpigire ubumenyi n’uburere ntasibire dore ko Christus Regnat yashinzwe mu 2006.

Bitewe n’igikundiro yubatse mu mitima ya benshi, yakomeje kwanda (Kwaguka) doreko kuri ubu iguzwe n’Abaririmbyi basaga 100. Benshi mu babonye Josh Ishimwe ku ruhembe rw’imbere mu bazafatanya n’iyi korali gusingiza Nyiribiremwa bibajije niba atari aka ya numa y’i Rwanda yabwiye iy’i Burundi ngo "Ha uguha".

Bavuga ibi bashingiye ku kuba ubwo Josh Ishimwe azifatanya nabo mu gitaramo cyabo cyo kuwa kuwa 19/11/2023 nyuma y’iminsi micye nabo bamweretse urukundo. Ubwo yasabaga iyi korali kumuha amaboko bakifatanya mu gitaramo yakoze kuwa 20 Kanama 2023, ntibamwimye amatwi ahubwo bamuhaye n’amata.

Paradise.rw isoko y’amakuru afutse ntiyari kwaka intashyo itabajije isano y’ubu buhahirane bwo mu buryo bw’umwuka. Birinze kubihakana cyangwa ngo babyemeze aho Intumwa ya Korali yagize iti "Byaba byo mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyangwa se ntibibe ibyo!

Kuko burya iyo abantu ari abavandimwe, ubushuti ntibureberwa mu kugurizanya, kwishyurana n’ibindi....Josh rero ntiyatugujije ngo tube tugiye kumwishyura ahubwo ni inshuti twahurira no mu bindi bitari ukuririmba ariko nk’umuririmbyi useruka neza ni byiza ko dufatanya".

Indirimbo za Chorale Christus Regnat ndetse n’ibindi bikorwa byatewe nk’imbuto zatewe mu butaka bwiza bityo bishinga imizi gusa bigandara kuruta uruyuzi rwo ku rugo bityo bigera n’ibwotamasimbi.

Kuba indirimbo zabo zikunzwe mu Rwanda, muri Afurika, Amerika, i Burayi ndetse n’ahandi, byatumye tubaza niba nta rugendo ruteganywa vuba hakurya y’inyanja rugamije iyogezabutumwa.

Mu mvugo izimije kandi ya gihanga, Jeremie Bizimana yagize ati: "Iki kibazo kirakomeye ariko hari abiteguye kudutumira twe turiteguye!!".

Chorale Christus Regnat ni korali yubakiye ku nkingi Eshatu z’ibanze arizo:

 Gufasha abakristu gusenga binyuze mu ndirimbo
 Gufashanya hagati muri bo binyuze mu bikorwa bifatika n’ibidafatika
 Ibikorwa by’urukundo ku bafite ibibazo binyuranye.

Amarembo y’ahazabera iki gitaramo azafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Early Bird), 10,000Frw muri VIP na 150,000 Frw ku meza y’abantu batandatu (Table) naho mu myanya ya ‘Premium’ ni ukwishyura 20,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo hari amafaranga aziyongera kuri buri tike: Mu myanya isanzwe uzishyura 8,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP, muri ‘Premium’ ni 25,000Frw ni mu gihe ku meza y’abantu batandatu bitazahinduka ari ukwishyura 150,000 Frw.

Birasaba kuzinduka, gutinda kugura itike ni igihombo. Ni muze dutaramane n’aba bataramyi beza, kubura mu gitaramo cyabo ni nko kuburara.

Christus Regnat ni korali y’ubukombe dore ko imaze imyaka 17 kandi yizihira benshi umunsi ku wundi

Josh Ishimwe azaririmba mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat

Nta mpamvu yumvikana wabona ikwemera kubura muri iki gitaramo cy’abaramyi byahamye!

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA CHRISTUS REGNAT

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaoo!! Mbega inkuru yanditse neza!! God bless u EV Obededomu Frodouard Umunyamakuru werekanye ubudasa muri Gospel.Iyi korali ndayikunda cyane kuko ifite indirimbo ziryoshye cyane zuje urwunyunyu nk’uko Frodouard akunda kubivuga.

Cyanditswe na: Mugabo Joel  »   Kuwa 27/10/2023 23:00