Tuba buri munsi hagati y’impande ebyiri zitandukanye: ku ruhande rumwe turwana n’akaga ko kudakora (ubunebwe), ku rundi ruhande turwana n’akaga ko gukora birenze (guhugira mu bidafite umumaro).
Hari uwigeze kuvuga ati: “Si ukumenya gusa ko uri buhuge, ahubwo ni ukumenya impamvu uri buhuge [kuba busy]. Inzuki zihabwa ishimwe, ariko imibu irakubitwa!”. Ibi bitwereka ko buri munsi tugerageza gushaka hagati y’ubuzima bufite intego n’umuvuduko uboneye.
Ikidasanzwe ni uko irungu rishobora kuboneka muri izo mpande zombi:
Udafite icyo akora ararambirwa kubera ko nta kintu kimuhugije.
Uwahugiye mu mirimo ararambirwa kuko ibimurimo bimumarira ubusa.
Kandi rimwe na rimwe, abantu bahuze cyane ni bo barambirwa kurusha abandi. Bahora bashakisha icyo buzuza icyuho bafite imbere.
Buri mubyeyi azi ijwi ry’umwana uvuga ati: “Ndambiwe!” Nubwo rishobora kurakaza, ukwiriye kwemera ko natwe nk’abantu bakuru tugira ubwo bwigunge.
Iryo rungu rikomoka ku kamere yacu y’icyaha. Ni imbuto y’ukutanyurwa, ni intangiriro yo kwiyangiriza ubuzima.
Dore ukuri 7 wakwibuka igihe wumva urambiwe:
1. Imirimo myinshi y’Imana ikorerwa mu buzima busanzwe. Ntukemere ikinyoma cya Satani kikubwira ko hari icyo wacikanyweho. Imana ikora byinshi bikomeye mu bucece. Tegereza, urebe.
2. Ntugategereze abandi ngo bakumare irungu
Nta muntu n’umwe ushobora kukuzuza. Umunyabyaha umwe ntashobora kuzuza undi munyabyaha—ni Yesu wenyine ushobora kubikora.
3. Kwiyongereraho ikindi kintu si cyo gisubizo
Kongeraho undi mushinga cyangwa indi gahunda ntibikemura ikibazo cy’imizi. Kuba uri mu mutuzo si ikibazo—ni icyiza. Aho ni ho Imana ivugira.
4. Fata umwanya wo kwishimira imigisha yoroshye y’ubuzima
Tembera n’amaguru. Tega amatwi inyoni ziririmba. Reba inyenyeri. Ubuzima ni impano—ishimire ibyo Imana yaguhaye mu buntu bwayo.
5. Ba hafi y’umuryango wawe
Ntiwagombye buri gihe kuba uri mu nzira cyangwa mu bikorwa “bishimishije.” Fata umwanya wo gusangira n’umuryango. Muganire, mwicare hamwe nta kintu mukora. Ibyo bihe ni byiza cyane—kandi ntibizahoraho.
6. Rinda ibitekerezo byawe
Igihe cy’ubusa gishobora kukugusha mu byaha. Abantu barambirwa bakunze kumva ibishuko bya Satani cyangwa ibihano byo ku mubiri. Hari uwigeze kuvuga ko abantu benshi bajya mu byaha kuko badafite icyo bakora. Uzuza ubwenge bwawe n’Ijambo ry’Imana, utekereze ku buntu bwayo.
7. Shyira umutima ku rugendo rwo kugendana n’Imana
Nta kintu gishimishije kurusha kuganira n’Umuremyi w’ijuru n’isi. Nta kintu giteye amatsiko nko gukorana na We kugira ngo ugere ku mugambi we ku isi. Kurikirana Kristo kandi umukorere n’umutima wawe wose. Nta na rimwe uzamurambirwa!
Irungu ni uburiganya. Ni igitekerezo gicuzwe neza ariko gituruka kuri Satani: ngo "Iyo wabaho mu bihe byiza, ni bwo wabaho neza".
Ariko Edeni irerekana ko no kuba mu ijuru nyine bitavuze kuba ubuzima bwaba bwiza.
Nta kintu wongera ukeneye ngo wuzure—ukwiriye gusa kwegera Imana kurushaho.
Src: crossmap.com