× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inote ya 2000 n’iya 5000 zahinduriwe imisusire

Category: Development  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Inote ya 2000 n'iya 5000 zahinduriwe imisusire

Central Bank of Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 3 Nzeri 2024 hazatangira gukoreshwa inoti nshya z’ibihumbi bibiri na bitanu zitandukanye mu misusire n’izisanzwe.

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize iti: “Banki Nkuru y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda bose ko izashyira ku isoko inoti nshya y’amafaranga ibihumbi bitanu (Frw 5000) n’ibihumbi bibiri (Frw 2000) guhera tariki ya 03 Nzeri 2024.”

Amafaranga yakoreshejwe kuva kera no mu bihe bya Bibiliya, aho yaguraga isambu, indogobe n’ibindi.

Mu gihe cya Yesu yarakoreshwaga cyane, hari abayavunjaga mu rusengero nubwo Yesu yacuritse ameza bakoreragaho kuko bitari bikwiriye, ndetse nawe usomye iyi nkuru waba umuhamya wo guhamya uko amafaranga yagiye akoreshwa.

Si mu Rwanda gusa rero bahindura amafaranga, no hirya no hino ku isi bagera igihe bagahindura imisusire.

Kugira ngo ubashe gusobanukirwa neza iyi noti nshya, reba amafoto akurikira kugira ngo umenye ibyisumbuyeho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.