× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wekimedia Rwanda igiye kwakira inama ikomeye "Wiki Indaba Conference" izitabirwa n’ibihugu hafi 30

Category: Development  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Wekimedia Rwanda igiye kwakira inama ikomeye "Wiki Indaba Conference" izitabirwa n'ibihugu hafi 30

Wikimedia Rwanda yatangarije itangazamakuru urugendo rwayo uko yatangiye, aho igeze, intego ifite ndetse n’icyerekezo ifite mu myaka iri imbere.

Iyi nama yabahuje n’Itangazamakuru, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ibera Nyarutarama muri Kigali.

Yitabiriwe n’abahagarariye abaterankunga batandukanye ari na bo bateye inkunda "Wiki Indaba Conference" igiye kuba ku nshuro ya mbere kuva tariki 04 Ugushyingo kugeza tariki 06 Ugushyingo 2022.

Ndahiro Derrick, Umuyobozi Mukuru wa Wiki media Rwanda, yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe zashingiweho kugira ngo Wiki media Rwanda itangire.

Muri zo harimo kuba bamwe mu bashyiraga ahagaragara inyandiko zivuga ku Rwanda zandikwaga n’abanyamahanga batazi u Rwanda rimwe na rimwe hakaba n’amwe mu makuru bandika adafite imbaraga cyangwa atizewe.

Wiki Media Rwanda yafashe iya mbere igambirira kubungabunga amateka y’u Rwanda mu nyandiko ndetse ikanafata amafoto n’amashusho biherekeza ibyo bandika.

Harimo kandi guhugura no gufata ya mateka ahererakanwa ku munwa akandikwa kugira ngo atazasibangana cyangwa abandi batazayandika afuditse.

Ikindi ni ugutegura Inama mpuzamahanga zitandukanye ari na wo mwanya u Rwanda rwagiriwemo icyizere cyo kwakira inama ya "Wiki Indaba Conference" izabera i Kigali mu minsi micye iri imbere.

Umuyobozi Ushizwe guhuza ibikorwa by’abaterankunga, Nyinawumuntu Rebecca Janet, we yashimiye abaterankunga batandukanye bitabiriye iyi nama abaha ijambo, aboneraho no gutangaza inyungu Wiki Media Rwanda izungukira ku kwakira "Wiki Indaba".

Yavuze ko kimwe n’izindi nama mpuzamahanga, inyungu ku Rwanda ni kimwe n’izindi harimo kuba ari ugushimangira gahunda yo kumenyekanisha no kwereka abashyitsi isura nziza y’ u Rwanda.

Ikindi kintu cy’Ingenzi abazitabira iyi nama bazasubirayo bamenye, ni uko mu Rwanda hari itsinda ry’abantu bakabakaba 150 bandika ku mateka, bandika ibigwi by’abayobozi batandukanye yaba mu bagore cyangwa n’abandi.

Muri iyi nama kandi hazabamo n’amahugurwa ndetse no gushyikiriza ibihembo bitandukanye abantu bakoze iby’indashyikirwa ndetse no gutanga buruse (Scholarship) ku bazemerewe.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu 150 baturutse mu bihugu hafi 30 byo ku mugabane w’Afurika n’ahandi.

Fondation Wikimedia ifite inkuru zikabakaba Miliyoni 40 mu ndimi zitandukanye, byibuze buri kwezi abanditsi b’abakorerabushake ibihumbi 80 batanga umusanzu wabo kuri wikipedia n’indi mishinga iyishamikiyeho.

Wikimedia ifite icyicaro i Francisco, California akaba ari umuryango uterwa inkunga ukanakora ibikorwa bitandukanya kubera impano wakira.

Ndahiro Derrick Umuyobozi Mukuru wa Wiki Media Rwanda

Abaterankunga ba Wiki Indaba Conference

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.