Kwizera Emelyne, uzwi cyane ku izina rya Ishanga, yanditse amateka mashya mu buzima bwe ubwo yabatizwaga mu mazi menshi ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Uyu mukobwa wigeze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibibazo by’ubuzima n’amateka y’urukozasoni byamugejeje mu kigo ngororamuco, yavuze ko ubu yinjiye mu rugendo rushya rwo gukurikira Yesu no kubaho mu gakiza.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emelyne yasangije abamukurikira amafoto n’ubutumwa burangwa n’amarira y’ibyishimo, ashimira Imana yamurokoye.
Yagize ati: “Ndagushima Yesu ku bw’ubuntu bwawe ndetse n’urukundo rwawe. Nari mubi, nari ikivume, nari uwo gucirwaho iteka, nari uwo gupfa, ariko umpaye izina rishya — inshuti ya Yesu. Hallelujah!”
Yongeyeho amagambo y’urukundo no gukizwa, agira ati: “Wankuyeho wa mwenda w’isoni, unyambika umwenda wera. Ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi. Ndashimira amaraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogehe ibyaha byanjye, ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza, ariko cyane cyane ndashima Umwami Yesu.”
Emelyne yashimangiye ko kuva uyu munsi ubuzima bwe bushya bushingiye ku Ijambo ry’Imana, yifashishije umurongo wo muri 2 Abakorinto 5:17 uvuga uti: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.” Yongeraho ati: “Umwanzi cyangwa iby’isi byose ntibizongera kuntera ubwoba ukundi.”
Uyu mukobwa wigeze kuvugwa cyane mu 2024 ubwo yifotozanyaga na The Ben, ndetse mu ntangiriro za 2025 agakwirakwizwa mu mashusho y’urukozasoni, avuga ko ibyo byose byabaye amateka y’icyo yasize inyuma. Ubu avuga ko yishimira kuba yarabonye amahoro nyayo abonerwa muri Kristo Yesu.
Abakurikirana ibikorwa bye bavuga ko ubutumwa bwe bushya bwo gukizwa bwabateye kwibuka ko nta muntu udashobora guhinduka igihe yemeye kwakira urukundo rw’Imana.
Uyu munsi, Kwizera Emelyne “Ishanga” abaye icyitegererezo cy’uko nta cyaha kidashobora kubabarirwa.
Kwizera Emelyne yakiriye agakiza
Imana ihabwe icyubahiro my sister rata umaze kwakira kristo uhinduka icyaremwe gishya tangira wamamaze kristo turakwakiriye kandi turagukunda cyane