Muhimundu Zaina ni umwe mu bakobwa bato batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu ni umwe mu banyempano bakomeje kwitwara neza mu irushanwa rya Musicanda Connect 2025.
Uyu muramyi ni umwe mu bakobwa bafite icyerekezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuko yakuriye mu maboko meza kandi kuririmba akaba ari impano iba mu maraso ye.
Uyu muramyi wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye yatangiye gukurira mu rusengero kuko ari umukristo mu itorero rya ADEPR Nduba. Yagize umugisha wo kwigira ku birenge bya Gamaliyeri, dore ko aririmba muri Love Family.
Zahabu yari itwikirije amazi yatwikuruwe, ari na ko yisanze mu irushanwa rya Musicanda Connect. Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Zaina yavuze ko yahoranye inzozi zo kuzamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati: “Uhereye na mbere nifuzaga kuzazenguruka isi yose mbwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”
Ku byerekeranye n’umuhanzi afata nk’icyitegererezo, yagize ati: “Nkunda imiririmbire ya Israel Mbonyi, nkunda uburyo ateguramo ibintu bye. Umunsi umwe nifuza kuzicarana na we tugasangira icyayi cy’u Rwanda.”
Nyuma yo kumenya amakuru y’irushanwa rya Musicanda Connect 2025, Zaina avuga ko yihutiye kwiyandikisha muri iri rushanwa kugira ngo akabya inzozi ze. Kugeza ubu ari mu banyamahirwe mbarwa basigaye muri iri rushanwa.
Iri rushanwa ryatangiranye n’abaririmbyi magana atatu. Mu round ya mbere hasigayemo abaririmbyi 107, mu gihe mu cyiciro gikurikiye hasigayemo abaririmbyi 70 gusa.
Ijonjora ryakomeje risiga abaririmbyi 30 gusa barimo na Zaina. Kuri ubu akomeje ku cyiciro cyo gushaka amajwi, kizasiga hasigaye abaririmbyi bazarushanwa mu cyiciro cya nyuma cyo kuririmba mu buryo bwa live. Ushaka kumutora wakoresha ubu buryo: *797*50*1*24*18#
Ku bijyanye n’ibihembo, ntabwo biragaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abategura iri rushanwa, kuko twagerageje kubahamagara ntitwababona kuri telefoni igendanwa. Gusa, amakuru dukesha abitabiriye iri rushanwa avuga ko uwa mbere azahabwa igihembo cya Miliyoni imwe [1,000,000 Frw] ndetse agakorerwa n’indirimbo.
Muhimundu Zaina akeneye inkunga yawe mu irushanwa rya Musicanda Connect 2025.
Ninziza iteguye neza
Mwakoze Cyane Paradise Imana Izabahembere ishyaka Mugira mugufasha Abaramyi Bato