× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Turongeye turatsinzwe, ndababaye kweli - Ishavu rya Vedaste N. Christian wapfushije mushiki we

Category: Artists  »  December 2022 »  Our Reporter

Turongeye turatsinzwe, ndababaye kweli - Ishavu rya Vedaste N. Christian wapfushije mushiki we

Kubura inshuti n’umuvandimwe birababaza cyane kuko aba agusigiye agahinda. Gusa ku bizera Imana, nyuma y’ubu buzima hazabaho ubundi butarangwa n’ibyago. "Yesu aramubwira ati “Ni njye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho" - Yohana 11:15.

Paradise.rw yamenye amakuru ababaje avuga ko umuramyi Vedaste N. Christian yagize ibyago kuwa Gatatu tariki 14/12/2022, apfusha mushiki we wazize indwara ya Cancer yari amaze igihe yivuza mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki 16/12/2022 mu ma saa Yine za mu gitondo ni bwo nyakwigendera ashyingurwa i Nyambirambo muri Kigali.

Mu butumwa bw’akababaro yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatatu akimara kumenya iyi nkuru y’incamugongo, Niyondora Vedaste Christian Vedaste uzwi mu muziki nka Vedaste N. Christian yagaragaje ko yababajwe no kuba yabuze icyo akora ngo atabare mushiki we. Ati: "Sinabashije gutabara ubuzima bwawe umbabarire, ariko ndagukunda pe!".

Yageneye ubutumwa umugore we umuba hafi mu byiza no mu bibi, ati "Kuva kera twanyuranye muri byinshi kandi ishuro nyinshi twaratsinze. Ariko nanone turongeye turatsinzwe, za mvune zose zipfuye ubusa. Ndababaye kweli. Ariko nibura waremeye n’ibi tubinyuranamo, uri intwari cyane, Yesu azaguhembe, ndakubaha cyane, undusha imbaraga. Imana iguhe umugisha mugore wanjye."

Yafashe ifoto y’umubyeyi we ari kumwe ari kumwe n’abuzukuru be, yandikaho amagambo yo guhumuriza uyu mubyeyi uri mu gahinda ko kubura umwana we. Mukecuru, izihirwe n’utwuzukuru twawe. Wihangane umukobwa wawe tuzamusanga nubwo tutaramenya ari ryari".

Vedaste N. Christian ukunzwe cyane mu ndirimbo "Uzi Gukunda", agize ibyago nyuma y’amezi macye akoze igitaramo cy’amateka cyabaye tariki 07 Kanama 2022 muri Dove Hotel. Ni igitaramo yari yise "Uzi Gukunda Live Concert II" yahuriyemo n’abaramyi b’amazina akomeye mu gihugu nka Alex Dusabe, Simon Kabera, Papi Clever & Dorcas na Aime Frank.

Vedaste hamwe na mushiki we witabye Imana

Yashavujwe cyane no kubura mushiki we

Yihanganishije umubyeyi we amubwira ko abuzukuru be bazamuneza

Vedaste yashimiye umugore we umuba hafi muri byose

Christian mu gitaramo aheruka gukora

Yashimiye abantu bose bamufashe mu mugongo

VEDASTE N. CHRISTIAN AZWI MU NDIRIMBO "UZI GUKUNDA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.