× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tumukunde Jeannette yinjiye mu murongo w’abaramyi ahereye ku ndirimbo “Uhindura Ibyanze Guhinduka”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Tumukunde Jeannette yinjiye mu murongo w'abaramyi ahereye ku ndirimbo “Uhindura Ibyanze Guhinduka”

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeza kwaguka ugatanga umwanya ku bakiri bato bafite impano zidasanzwe, Tumukunde Jeannette, umukobwa ukiri muto ukomoka mu Karere ka Musanze, yinjiye mu ruganda rw’abahanzi baramya Imana.

Uyu muhanzi, atangiye urugendo rwe abinyujije mu ndirimbo ye ya mbere yise “Uhindura Ibyanze Guhinduka.” Uyu mukobwa w’imyaka 21 avuga ko iyi ndirimbo ari impano idasanzwe yahawe n’Imana, kandi ko ari intangiriro y’inzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye.

Tumukunde Jeannette yavutse tariki ya 1 Mutarama 2004 mu Murenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze. Ni umwana wakuriye mu muryango ukunda Imana, dore ko avuga ko yakuriye mu idini rya Gaturika, ari na ho impano yo kuririmba yatangiye kwigaragariza nubwo atari yarigeze ayishyira ku mugaragaro kugeza muri uyu mwaka.

Jeannette avuga ko yinjiriye mu muziki mu kwezi kwa Gashyantare 2025, atangira urugendo rwe nk’umuhanzikazi uririmba indirimbo zubaka imitima ya benshi. Intego ze mu muziki zirarambuye kandi zigaragaza icyerekezo afite, nk’uko yabitangarije Paradise agira ati: “Nshaka kuririmba nshimisha Abanyarwanda n’abandi bo hirya no hino ku isi, kandi indirimbo zanjye zikagera ku rwego rwo hejuru.”

Indirimbo ye nshya, ari na yo ya mbere, yitwa “Uhindura Ibyanze Guhinduka.” Yubakiye ku butumwa buvuga ku mbaraga z’Imana zihindura ibidashoboka mu maso y’abantu. Tumukunde avuga ko iyi ndirimbo yayihishuriwe avuga ko“yari impano y’Imana, amagambo aza mu buryo bw’umwuka.”

Ubutumwa buyirimo bwibutsa ko Imana ishobora guhindura ibitagishoboka, kandi ko ikora ibiruta imbaraga z’abana b’abantu. Ni indirimbo avuga ko yatekerejwe, ikandikwa, ndetse igashyirwa mu bikorwa ku bw’inkunga n’urukundo rw’umubyeyi we, kuko ari bo bombi bayigizemo uruhare runini.

Mu gufasha uyu muhanzikazi mushya gushyira hanze igihangano cye cya mbere, hari abantu babiri bafite uruhare rukomeye mu myirondoro y’indirimbo: Muhigirwa Jean Bosco wakoze amajwi (recording) na Edison wakoze amashusho (video).

Jeannette avuga ko aba bantu bafatanyije kugira ngo indirimbo imere uko bikwiriye, kandi ko abashimira uburyo bamufashije gutangira urugendo rwe afite icyizere.

Mu bitekerezo bye by’ahazaza, Tumukunde Jeannette yifuza kuzagira ejo heza haba kuri we no ku muryango we, kandi akazazamuka mu ruhando rw’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana ku rwego ruhanitse. Yizeye ko Imana izamufasha kugera ku rwego rushimishije, akagira izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Indirimbo ye ya mbere “Uhindura Ibyanze Guhinduka” ni iyo gutangiza urugendo rwe mu muziki w’ivugabutumwa, rugamije kubaka imitima ya benshi no gukomeza ukwizera kwa bamwe kwabaye guke.

Abakunzi b’indirimbo ziramya Imana, ni wo mwanya wo kongera kuyegera binyuze mu kureba iyi ya Jeannette!

Yirebe nonaha kuri YouTube

Tumukunde Jeannette afite intego yo kuzamuka akagera hejuru mu muziki wo kuramya Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.