Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ijambo ridasanzwe nyuma y’uko igitero cy’amasasu cyahungabanyije White House Correspondents Association Dinner.
Iki gitero cyabereye hafi ya Washington Hilton Hotel i Washington D.C. Cyatumye ibirori bihagarikwa, Perezida Trump n’abandi bayobozi bakurwa aho hantu mu buryo bwihuse n’inzego z’umutekano.
Nk’uko byatangajwe, icyo gitero cyakozwe n’umugabo w’imyaka 31 witwa Cole Tomas Allen, cyahise gituma Secret Service yinjira mu bikorwa byo kurinda umutekano w’abari aho, barimo Perezida Trump, abanyamakuru n’abandi banyapolitiki bitabiriye ibyo birori byari bigamije guhuriza hamwe abanyapolitiki n’abanyamakuru barimo n’abo mu nzego z’iyobokamana, mu rwego rwo kuganira ku bwisanzure bwo kuvuga.
Trump, wari wambaye imyenda y’ibirori (tuxedo), yajyanywe mu cyumba cy’umutekano hamwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutabera w’agateganyo Todd Blanche ndetse n’Umuyobozi wa FBI Kash Patel. Nyuma yaho, yaje kuvuga mu kiganiro n’abanyamakuru muri Brady Briefing Room.
Muri iryo jambo, Trump yashimye uburyo inzego z’umutekano zahise zitabara vuba, avuga ko zakoreye igihugu neza cyane mu guhagarika icyo gitero. Yavuze ko nubwo ibirori byari bigamije kwishimira ubwisanzure bwo kuvuga, byarangiye mu buryo butunguranye, ariko hakabonekamo isomo ry’ubumwe.
Yavuze kandi ko uwakoze icyo gitero ari “umuntu mubi cyane” wibasira Itegeko Nshinga n’agaciro k’igihugu, anemeza ko umupolisi umwe wakomerekeye muri icyo gitero yarokotse kubera kwambara ikoti rikumira amasasu. Yongeyeho ko uwo mupolisi ari mu bihe byiza.
Trump yasabye Abanyamerika kwiyunga no gukemura amakimbirane mu mahoro, avuga ko igihugu kidakwiriye kwemera ko abantu bake bangiza ubuzima rusange n’umuco wacyo. Yashimangiye ko nubwo yagerageje kuguma muri ibyo birori, byabaye ngombwa ko asohorwa n’inzego z’umutekano kubera impamvu z’umutekano.
Abayobozi bamuherekeje, barimo Todd Blanche na Kash Patel, bashimye uburyo inzego z’umutekano zabyitwayemo, bavuga ko igihugu cyabonye icyiza n’ikibi muri uwo mugoroba, ni ukuvuga ubugizi bwa nabi bw’uwagabye igitero n’ubutwari bw’inzego z’umutekano zahise zitabara.
Uko Trump yabivuze ni ko Imana ibishaka, kuko abifuza amahoro ari bo bazitwa abana b’Imana. (Matayo 5:9). Birakwiriye guhitamo ubumwe n’ubwiyunge, kuko amahoro ari yo shingiro ry’ubuzima bwiza Imana ishaka ku bantu bose. (Abaroma 12:17-18).