× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu Perezida Paul Kagame yari akwiriye ariya majwi 99.15%

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Impamvu Perezida Paul Kagame yari akwiriye ariya majwi 99.15%

Paul Kagame yatsindiye manda nshya ku isaha ya saa Yine z’umugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2024, nk’uko Perezidante wa Komisiyo y’Amatora mu Rwanda, Oda Gasingizwa yabitangaje avuga ko Umukandida wa RPF-Inkotanyi ari we watsinze abandi bakandida bari bahanganye, ari bo Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, na Dr. Frank Habineza wari watanzwe na Green Party.

Imibare y’agateganyo yagaragaje ko Paul Kagame yabatsinze cyane, aho yagize amajwi 99.15% mu gihe abandi bagize zeru n’ibice gusa. Habineza yagize ibice 0.53% mu gihe Mpayimana yagize 0.32%.

Ibi bigaragaza ko Paul Kagame yatsindiye manda y’imyaka itanu yo kuba Perezida w’u Rwanda kuva mu wa 2024 kugera mu wa 2029, kuko n’ubwo aya majwi ari ay’agateganyo ntawashidikanya ko n’amajwi ya nyuma azaba ari we mukandida ufite amajwi menshi.

Abantu bamwe na bamwe barwanya Leta bavuga ko bidakwiriye kuba umuntu yatorwa ku majwi 99.15%, bakavuga ko nta demokarasi irimo. Icyakora Paul Kagame yatangarije mu kwiyamamaza kwe ko ari demokarasi, kuko abayobora igihugu baratowe ku majwi agera muri 15%, 30% ari bo batagira demokarasi.

Nubwo hari abandi benshi bitatangaje, ariko abahanga mu kwitegereza bagaruka ku bikorwa Paul Kagame yakoze, bakabona ko ahubwo no kuba ataragize ijana ku ijana bitumvikana. Muri iyi nkuru twakoze twifashishije Rwanda Today n’ibindi bitangazamakuru, turagaruka ku bigwi bya Paul Kagame bituma amajwi yagize aba akwiriye.

Mu wa 2029, Paul Kagame azaba amaze imyaka 29 ayoboye u Rwanda, kuko yabaye Perezida w’u Rwanda bwa mbere mu wa 2000 asimbuye Perezida Pasteur Bizimungu, nyuma y’imyaka 6 yari amaze ari Visi Perezida, mu mwaka wa 2003 atorwa bwa mbere n’abaturage nka Perezida utari uw’inzibacyuho.

U Rwanda rwitwa urwavutse bwa kabiri, kuko rufite amateka agena ibihe, hakabaho ibihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwarapfuye kandi rwongera kuvuka mu mwaka wa 1994, icyo gihe cyarwo cyo kuvuka rukaba rwaragitangiranye na Paul Kagame.

Nubwo ari Inkotanyi zarubohoye, Paul Kagame ni we byitirirwa nk’intare yari iyoboye izindi ntare zari zigize RPA, mu rugamba rw’amasasu rwasaga no kwiyahura kuri Leta yari ibarusha ibikoresho.

Paul Kagame amaze guhagarika Jenoside we n’intare ze za RPA, yahanganye n’abagarutse gutera u Rwanda bashaka kurusubirana, bakaba barasize bakoze Jenoside, abazwi nk’Abacengezi. Yahanganye n’abashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yaba abo mu Gihugu n’inyuma yaho. Ibi yabikoze ataritwa Perezida.

U Rwanda rwari rwarasenyutse cyane, nta muriro w’amashanyarazi, nta mazi, nta modoka zitwara abantu, nta polisi, nta masoko, nta mashuri, nta byo kurya, nta tumanaho, nta nyubako, nta myambaro, nta mubano mwiza n’amahanga, abantu bari bahungabanye, abandi bafite imitima mibi, imfubyi n’abapfakazi buzuye mu gihugu, abamugaye, ibitaro byuzuye abarwayi, no gushyamirana kwa hato na hato kugihari hagati y’abahanaga amoko. Uko ni ko Kagame yarusanze.

Mu mwaka wa 1998 yabaye umuyobozi w’umuryango wa RPF Inkotanyi, kuko mbere yaho yari umugaba w’ingabo mwiza wayo.

Ibyari byarangije Igihugu yarabihinduye, ayobora umushinga wo kubohora u Rwanda, azana ibikorwa remezo, kwaba ugusana ibyari bihari no kuzana ibishya, azana amashanyarazi, amazi ayakwirakwiza hirya no hino, yubaka amashuri, yubaka ibitaro kandi ashyiramo inzobere mu kuvura, azana inganda zikora imyenda;

Yubaka imihanda ayishyiramo imodoka, afasha imfubyi n’abapfakazi, akomeza kurindira Igihugu umutekano, yunguka inshuti z’ibindi bihugu, ikiruta byose aca amoko azana ubumwe mu Banyarwanda, amazina Hutu, Tutsi, na Twa asimburwa n’Umunyarwanda, icyakora asigara mu mateka mabi u Rwanda rwagize.

Abanyarwanda ntibigeze babyibagirwa, ahubwo barushaho kubyibuka kuko ibyo abizeza abikora, akaba yarahawe akazina ka ‘Imvugo ni yo ngiro.’

Nyuma yo kubona Abanyarwanda bamugiriye ikizere, yatangaje amagambo agira ati: “Amajwi nabonye si amajwi gusa, ahubwo ni icyizere mungirira. Icyo cyizere ni cyo gituma mbasha guhangana n’ibyo u Rwanda ruhura na byo.” Yashimiye abamutoye bose, ashimira n’andi mashyaka umunani yemeye kumushyigikira.

Mu kumwamamaza yari ashyigikiwe n’abahanzi bose bakomeye, kandi zimwe mu ndirimbo bamukoreye ntiyabashije kuzumva zose uko zakabaye. Igitangaje, ni uko abo bari bahanganye na we hari Abanyarwanda byananiye kubafata amazina.

U Rwanda ni we ruzi, Abanyarwanda bo mu byaro bamwe na bamwe bari bazi ko ari we uri kwiyamamaza gusa.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umuturage wo mu Karere ka Rulindo, yayibwiye ko atazi abo bakandida bandi, kandi ko nubwo yabamenya ataba yumva impamvu yo kubatora. Yagize ati: “Ubu se wakwihakana nyoko wakonkeje, akakugaburira, akakwambika, ukamusimbuza umugore muhuriye mu muhanda?”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.