Kamugisha wo mu Karere ka Muhanga, yitabiriye ku nshuro ye ya mbere ukwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akuriwe, ibise birahamufatira, nyuma yo kubyarira mu bitaro bya Kabgayi umwana amwita Mwizerwa Ian Kagame.
Uyu mwana Kamugisha yibarutse nk’uko byemezwa n’uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yamwibarutse neza, kandi ni imfura ye, ku myaka 21 uyu mubyeyi afite.
Uyu mubyeyi Kamugisha yari yitabiriye ukwiyamamaza kwabereye mu Karere ka Muhanga, aho n’abo mu turere twa Ruhango na Kamonyi bari bamwe mu bitabiriye, ku wa 24 Kamena 2024, amakuru yuko umwana yabyaye yamwitiriye umuhangu muto wa Paul Kagame, Ian Kagame, amenyekana ku munsi wakurikiyeho.
Kamugisha wari ukuriwe n’inda, yagiye aho Kagame yagombaga kwiyamamariza iwabo batabishaka, agezeyo yakirirwa aho abandi babyeyi batwite bari bari, nyuma y’igihe runaka ibise biramufata, abajyanama bamushyikiriza abaganga baba bari ahabereye ukwiyamamaza, bamwitaho kugeza Kagame ahageze akongera agataha.
Abisobanura agira ati: “Umukandida Kagame naramubonye aza, yambaye ingofero y’umukara n’umupira w’umukara, icyakora igihe yafataga ijambo akaza no kuvuga ku nzu y’ababyeyi n’abana yuzuye ku bitaro bya Kabgayi ati ‘Nimubyare nababwira iki?’Nta bwo namwumvise, nari ndi mu gice cyo hepfo ahari abagore n’abana.”
Uyu mubyeyi yananiwe kwigenza, imbangukiragutabara ihita ihagera, abyarira mu bitaro, akaba ashimira ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi, by’umwihariko Paul Kagame, kuko yatanze ibitaro byiza ababyeyi bashobora kubyariramo amahoro, ndetse n’abana bakavurwa neza.
Uwo babyaranye na we yishimiye cyane uko FPR Inkotanyi yagejeje Kamugisha ku bitaro kandi akitabwaho. Uyu mubyeyi yagabiwe inka, ahabwa n’umutaka wo kwitwikira, ku bwo gukunda FPR Inkotanyi, akemera kuyishyigikira no mu ntege nke.
FPR Inkotanyi iri mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wayo Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.
Abagize Umuryango wa FPR Inkotanyi bagejeje Kamugisha ku bitaro baranamushimira
Abagize Umuryango wa FPR Inkotanyi bagabiye inka Kamugisha, bamuha n’umutaka
Uwo babyaranye yishimiye igikorwa cya FPR Inkotanyi