× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

True Promises ikomeje gutumirwa mu bitaramo bikomeye izanye igihangano gishya yise "lbyakera"

Category: Choirs  »  1 month ago »  Alice Uwiduhaye

True Promises ikomeje gutumirwa mu bitaramo bikomeye izanye igihangano gishya yise "lbyakera"

True Promises Ministries ni bamwe mu baririmbyi bakunzwe hano mu Rwanda, bakaba baherutse kwitabira igitaramo cy’amateka atazibagiranwa cya Chryso Ndasingwa cyabereye muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024.

Iri tsinda rigizwe n’abiganjemo urubyiruko baturuka mu matorero atandukanye, ryamamaye mu Rwanda mu ndirimbo ‘Mana urera’ n’izindi zinyuranye. Kuwa 28 Mata 2024 bashyize hanze igihangano bise " lbyakera".

Mu gitaramo gikomeye cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 cya Chryso Ndasingwa cyiswe "Wahozeho Album Launch", True Promises yahacanye umucyo ndirimbo zayo zitandukanye zaryoheye benshi.

ki gitaramo kandi kitabiriwe n’abahamzi batandukanye basangiye uruhimbi na Chryso Ndasingwa barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Himbaza Club, Papi Clever na Dorcas, Uwineza Rachel, Asaph Ministries International, True Promises n’abandi.

True Promises yageze ku ruhimbi yinjiza abantu mu mwuka. Batangiye bahimbaza Imana yabacunguye bati: "Abo ni bande bacunguwe, bazambikwa amakamba y’abacunguwe, mu ndirimbo bise "Ni Bande", bakomereza ku ndirimbo bise ‘Umwami ni mwiza’. lzi ndirimbo ziri mu zakunzwe cyane zaririmbwe na True Promises.

True Promises yatangiye mu mwaka wa 2019, kuva icyo gihe kugeza ubu ifite amashami 5 (Kigali, Nairobi, Bujumbura, United States, Unite Kingdom). True Promises ku isi hose ifite abanyamuryango bagera kuri 298.

Iri tsinda ry’abaririmbyi True Promises rimaze gukora ku buryo bugaragara mu gihe gito rimaze, rifite Album 4 ziri hanze ndetse n’indi 1 iri muri Studio.

True Promises ifite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, kwigisha Ijambo ry’Imana ry’Ukuri
Ndetse no Gusenga ubudasiba.

Baracyakataje mu kubwiriza abantu ndetse no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’agakiza ndetse no gutoza abantu gusenga Imana. Ibitaramo byinshi bikomeye bibera mu Rwanda, True Promises iza ku isonga mu baririmbyi batumirwa kwifatanya n’ababa babiteguye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.