× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Cornerstone yo muri UEBR Nyarugenge yasohoye amashusho y’Indirimbo "Turashinganye"

Category: Choirs  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Cornerstone yo muri UEBR Nyarugenge yasohoye amashusho y'Indirimbo "Turashinganye"

Mu gihe habura iminsi mikeya ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noel ndetse n’ubunani, abahanzi benshi ndetse n’amakorali bakomeje gusohora indirimbo nziza zifasha abakunzi ba Gospel kurushaho guha agaciro no kumva ubusobanuro bw’iyi minsi mikuru.

Korali Cornerstone ya UEBR Nyarugenge ni imwe muri korali zafashije abakunzi bazo gusoza umwaka neza nyuma yo gusohora indirimbo iryoshye bise "Turashinganye".

Iyi ndirimbo y’amashusho (Video) ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abamenye Imana bakayizera ko ibitayeho kandi ko iri kumwe nabo kabone n’ubwo bashobora kuba bari guhura n’ibigeragezo,amakuba n’ibyago mu buzima, ariko ko izabaha insinzi.

Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko iyi ndirimbo ije ari ihumure ku bizera, cyane ko ijambo ry’Imana rigaragaza ko turi mu isi dufashe ibihe mu ntambara ariko insinzi ikaba ituruka ku Mana. Babihuza kandi n’uburyo Gidioni yabashije gutsinda abamidiani biturutse ku Mana.

Ni indirimbo ije ihumuriza abizera Imana bose ko dushinganye,nta kintu na Kimwe cyagira icyo kidutwara turi kumwe n’Imana yo mu ijuru. Ikindi kandi ni uko ibyo ducamo byose itajya idutererana ahubwo iba iri kumwe natwe, ibyo dukwiye kubyizera.

Indirimbo turashinganye iza ikurikira izindi zakozwe n’iyi korali zirimo "Azadutabara", "Nzaririmba", "Kwa Neema" n’izindi.

Ubuyobozi bw’iyi korali buhamya ko ikigamijwe ari ugukomeza kwamamaza Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo ndetse binyuze no mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa.

Kuri ubu Korali Cornerstone igizwe n’abaririmbyi babarirwa muri 60 biganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi ndetse hakaba n’abubatse ingo.

Ubuyobozi bw’iyi korali bukaba bwaratanze nimero wabubonaho uramutse ushatse gutanga inyunganizi arizo+250783008373.

Korali Cornerstone yashyize hanze indirimbo nziza cyane "Turashinganye"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA Y’ABA BARIRIMBYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.