× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

True Promises Ministries bashyize hanze indirimbo ya mbere muri 2025 bise “Nzamutegereza”

Category: Choirs  »  10 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

True Promises Ministries bashyize hanze indirimbo ya mbere muri 2025 bise “Nzamutegereza”

True Promises Ministries, itsinda ryahuriyemo abo mu matorero atandukanye ngo baramye kandi bahimbaze Imana binyuze mu ndirimbo, bashyize hanze indirimbo ya mbere mu mwaka wa 2025 bise “Nzamutegereza.”

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’ababarirwa mu bihumbi mu masaha make imaze isohotse, kuva yasohoka kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, ikubiyemo ubutumwa bw’uko Imana ari nziza, cyane ko hari ibyo ikorera abantu batanabizi.

Aya ni amwe mu magambo ayigize:
“Uwiteka Imana, Umuremyi w’Isi n’Ijuru, yangiriye neza, sinzi uko nabivuga. Yankuye kure, mu isayo y’icyaha, maze ampa ubugingo bw’iteka. Umucyo mwinshi wamurikiye ubugingo bwange, ankozeho wese nemera kuzahinduka. Nange nzibera mu mahema ye, nzamutegereza sinzarambirwa.

Ambwira ko ankunda buri munsi, ni mwiza kuruta uko mbivuga. Amenyera kure ibyo nibwira, nzamutegereza sinzarambirwa.”

Iyi ndirimbo ije nyuma y’ukwezi kurengaho gato bakoze igitaramo cy’amateka kitazibagirana. Ni igitaramo bise "True Worship Live Concert" cyabaye ku Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, muri Camp Kigali. Icyo gihe abantu barakubise buzura mu ihema rinini riherereye muri Camp Kigali, dore ko amatike yose yacurujwe agashira (Sold Out), ibintu bikunze kuba gacye mu bitaramo byo mu Rwanda.

Usibye iyi ndirimbo “Nzamutegereza”, True Promises Ministries bazwi mu zindi nyinshi cyane zirimo: Ubuturo Bwera, Umwami Wanjye Yesu, Ni Umukiza, Uri Uwera, Siyoni, Nzamubona, Mana Uri Imbaraga, Watubereye Ibyriringiro, Imana Yacu, Mbona Ijuru;

Izina Risumba Ayandi, Ni Irihe Shyanga, Umwami Ni Mwiza, Mfashe Umwanya Mwiza, Wadushyize Ahakwiriye, Tuzaririmba, Ni Byiza Gukorera Imana, Uwiteka Ni We Mugabane, Ni Ba Nde, Mana Urera n’izindi.

True Promises Ministries ishyira indirimbo zayo ku muyoboro wa True Tunez. Ni bamwe mu matsinda yahurije hamwe abo mu matorero atandukanye, bikaba biyifasha gukundwa na bose kuko idafite itorero runaka ishingiyeho. Icyo bagamije ni ukwamamaza Ubutumwa Bwiza gusa, binyuze mu mpano yo kuririmba bahawe.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NZAMUTEGEREZA YA TRUE PROMISES MINISTRIES

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.