× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baraka Choir yacunshumuye amavuta yo mu rwabya mu ndirimbo "Yesu abwira abigishwa be"

Category: Choirs  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Baraka Choir yacunshumuye amavuta yo mu rwabya mu ndirimbo "Yesu abwira abigishwa be"

Byasabye umwami Yesu Kristo kubyivugira yifashishije akanwa ka Pawulo nawe wifashishije ikaramu na wino.

1 Timoteyo 4:1 haragira hati "Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni”.Kuri ubu Baraka choir ikomeje urugendo rwo kugarura abavuye mu byizerwa.

Nyuma yo gutinyura imitima itinye mu nganzo igira iti: "Mbe mutima wanjye humura witinya igihe gishize sicyo gisigaye, komeza urugendo ugiye kwambuka Yerusalemu nshya, iriya hakurya."

Ngirango iyi ndirimbo ya Baraka Choir yacecekesheje amajwi menshi y’abadaimoni bakangishaga abera urugendo rwuzuyemo amahwa. Ni indirimbo yatumye benshi bongera kwiyumvamo ibyiringiro ko bazagera i Siyoni.

Iyi korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge kuri ubu yongeye kwandikisha imigisha mu gitabo cy’Imirimo myiza yo mu ijuru yifashishije indirimbo "Yesu abwira abigishwa be".

Ni indirimbo igira iti: "Yesu abwira abigishwa be ati ntimugwe mu moshya kandi musengeshe umwuka iteka, nimube maso musenge Kandi ntimuhunikire na rimwe".

Ni indirimbo Ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu gusenga. Iyi ndirimbo yuzuyemo inkomezi nyinshi doreko haraho aba baririmbyi bagira bati: "Nimukomere mukomezanye, dufite umugaba w’ingabo ni Yesu watsinze."

Korali Baraka yatangiriye umurimo w’Imana mu itorero rya Nyarugenge Paroisse ya Nyarugenge mu mwaka wa 1982. Ku ikubitiro iyi korali yari igizwe n’abaririmbyi 12 baririmbaga mu cyumba cyo mu cyahafi.

Nyuma yo kubona ko aba baririmbyi bafite impano yo kuririmba, baje gutangira kuririmba mu rusengero. Kuva mu mwaka wa 1982 kugeza mu mwaka wa 1996 iyi korali yitwaga korali cyahafi. Mu mwaka wa 1996 yaje kwitwa Baraka choir aho kuri ubu ifatwa nka Korali ya kabiri muri korali 8 zikorera umurimo w’Imana ku itorero rya Nyarugenge Paroisse Nyarugenge Ikaba igizwe n’abaririmbyi 100.

Uwabimburiye abandi kuyobora iyi korali ni bwana Munyeshyaka Samuel mu gihe Basabose Alex ariwe mutoza w’amajwi wa 1 iyi korali yagize. Kuri ubu Ikaba iyoborwa na Muhayimana Damascene. Ni korali yanditse amateka,ibigwi Ndetse n’ibirindiro aho kuri ubu imaze kumurika Alubumu enye zose.

Ni korali izwiho gukora Ibikorwa by’umusamariya mwiza nko gusura abarwayi mu bitaro birimo ibya CHUB, gusura abagororwa doreko kuri ubu yateye intambwe isura ababarizwa muri Gereza ya Nyamagabe, Muhanga ndetse n’iya Kigali inshuro nyinshi.

Ni korali imaze gukorera ibitaramo mu turere dutandukanye tw’igihugu hagamije gushakisha iminyago izamurikirwa Kristo kuri wa munsi nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Abefeso 4:8.

Bimwe mu biterane by’amateka iyi korali yitabiriye hakaba harimo ibitaramo byabereye muma stade atandukanye byagiye byitabirwa ku Rwego rwo hejuru doreko hari n’ibyitabirwaga n’abarenga ibihumbi bitatu.

Ubutumwa mwuka wera yabahaye ntibugira umupaka doreko iyi korali yabashije kujyana ubutumwa bwiza hanze y’igihugu nka Uganda-Kisoro; Bukavu muri Kongo, Stade ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi.

Ibi bitaramo mpuzamahanga bikaba byaritabitwaga n’abantu barenga ibihumbi bitanu bikagira akarusho ko gutanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru hakihana abantu benshi.

Iyi korali ifite indirimbo umunani muri studio aho buri kwezi bateganya kujya basobora nibura indirimbo imwe.

Baraka Choir yashyize hanze indirimbo nshya "Yesu abwira abigishwa be"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.