× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Trinity for Support (TFS ) yafunguye imiryango ku mugaragararo inasinyisha umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu-AMAFOTO

Category: Artists  »  May 2023 »  Nelson Mucyo

Trinity for Support (TFS ) yafunguye imiryango ku mugaragararo inasinyisha umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu-AMAFOTO

Trinity For Support (TFS) ni itsinda ry’abafasha abanyempano kwisobanukirwa no kubyaza umusaruro impano zabo muri Gospel.

TSF yari imaze igihe ikora mu ibanga ndetse ishyira ku murongo imwe mu murimo izibandaho mu iteganyabikorwa ryayo. Ubwo yafunguraga imiryango yayo mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru wa TGS, Bwana Uwifashije Frodouard yasobanuye intumbero za TFS avuga ko igamije gufasha no kugeza ku byiza abanyempano .

Yagize ati "Iki gihe ni cyo Imana yashatse ko dufungura ku kumugaragaro ndetse murabizi inkono ihira igihe. Niyo mpamvu ubwo dutangiranye umuhanzi mushya ndetse mu kanya hateganyijwe gushyira umukono ku masezerano."

Bwana Frodouard yavuze ko bari bamaze umwaka bagerageza impano za bamwe mu bahanzi ariko ku ikubitiro inama y’ubuyobozi ikaba yaremeje ko Divine Nyinawumuntu ari we utangira urugendo rw’amasezerano azajya avugururwa buri mwaka.

Imbere y’abitabiriye uyu muhango n’Itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru akaba n’umuvugizi wa TFS, Bwana Frodouard Uwifashije yavuze ko biteze umusaruro muri Divine Nyinawumuntu ndetse na nyuma ye ibi byiza bizagenda bigera ku bandi.

Divine Nyinawumuntu wasinye aya masezerano, yashimiye TFS ku rukundo bagiye bamugaragariza yagize ati "Ibyo tugiye gukora ni byiza si ibibi, kandi bitege umusaruro".

Divine hamwe n’umujyanama we Frodouard nyir TFS

Bwana Honoré umwe mu banyamuryango akaba n’umwe mu bagize ubuyobozi bwa TFS, yagarutse ku bikorwa biteganyijwe ndetse avuga ko amasezerano basinye azagera no kubandi.

Yagize ati "Divine n’uyu munsi, n’ejo ni abandi, ibikorwa birahari ndetse tuzibanda ku biteza imbere akazi gafitiye umumaro abanyempano "

Bwana Gad, umuvugizi wungirije wa TFS akaba n’ubuyobozi mukuru wungirije, yagarutse ku bushake bafite bwo gukorana na Divine ndetse bakaba babimugaragarije none ndetse bakaba bamwitezeho umusaruro ukomeye.

TFS yakinguye imiryango imbere y’itangazamakuru kandi ishimangira intego zayo ko Gospel ariyo ibashishikaje [Gospel is our concern]

TFS izakorana n’abafatanya bikorarwa benshi harimo n’abaterankunga ku ikubitiro ikaba ifite batatu bahoroho ariko NYATSA IMAGE BUSINESS LTD, UMURAGE COMMUNICATY na ORENI PRODUCTION.

Byari umunezero mwinshi nyuma yo kumurika TFS no gusinyisha Divine

Nelson Mucyo wa Paradise.rw ni umwe mu bitabirie iki gikorwa

Bashyize umukono mu masezerano y’imikoranire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaoo congz TFS uziye igihe

Cyanditswe na: Musabe Denise  »   Kuwa 19/05/2023 11:59

Waaoo congz Divine,Viva TFS .Ahubwo imipira yanditseho TFS twayibona gute?

Cyanditswe na: Munezero Willy  »   Kuwa 19/05/2023 11:58

Nejejwe n’iyi nkuru y’umukozi w’Imana Divine ndetse nshimiye The Paradise Nexus kubw’igitekerezo cyiza cyo gufasha twebwe abahanzi bakiri kwishakisha no kudufasha kwisobanukirwa. Imana Ibakomeze kandi Ibahe imikoranire myiza ituma haba kwaguka k’umurimo w’Imana n’abafatanyabikorwa. Ameen

Congz @Divine🙏

Cyanditswe na: Isezerano Jean de la Paix   »   Kuwa 18/05/2023 12:57