× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Travis Greene wari ugiye gutaramira mu Rwanda bigapfa ku munota wa nyuma yinjiye mu kwandika ibitabo

Category: Artists  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Travis Greene wari ugiye gutaramira mu Rwanda bigapfa ku munota wa nyuma yinjiye mu kwandika ibitabo

Travis Greene agiye gusohora igitabo cya mbere ku wa 14 Gicurasi 2024 cyiswe "Are You Praying For The Wrong Thing?”.

Umuhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy, Travis Greene yiteguye gusohora igitabo cya mbere yise "Are You Praying For The Wrong Thing" “(Urasengera Ikibi?.”

Travis Greene ni umuririmbyi uzwi cyane w’indirimbo ziramya zikanayihimbaza lmana. Igitabo agiye gusohora, yavuze ko atari igitabo kivuga ku masengesho, ahubwo ni igitabo kivuga kuri wowe. Si ibyo gusa kandi akaba n’umushumba mukuru washinze Itorero rya Forward City.

Travis Montorius Greene yavutse ku wa 17 Mutarama 1984, i Delaware, nyina yitwa Charleather Greene [4]. Yakuriye i Warner Robins, Georgia. Se wa Greene yapfuye amu 1989.

Yaje gushinga urugo mu mwaka wa 2011 na Dr. Jackie Greene. Ubu akaba afite abahungu abahungu batatu: Jace wavutse muri Gicurasi 2014, Josh wavutse muri Nzeri 2016 na Yuda wavutse muri Mata 2019).

Greene yatangiye umwuga we wa muzika mu 2007, umuziki wa Greene wagaragaye ku mbuga za Billboard Top Gospel Album no ku rutonde rwa Top Gospel. Indirimbo ze zatorewe ibihembo byinshi, harimo ibihembo bitanu bya Grammy na 13 bya Stellar Awards.

Mu mwaka wa 2022, RG Consult yari yateguriye Travis Greene igitaramo mu Rwanda bise "Kigali Praise Fest" aho cyari kubera muri Camp Kigali ndetse cyari kugaragaramo Papi Clever na Dorcas na Gaby Kamanzi, gusa ku bw’amahirwe make kiza gusubikwa ku munota wa nyuma.

Travis Greene wamamaye mu ndirimbo ‘Nara’, yarababaye cyane kuba atarabashije gutaramira mu Rwanda, ashinja abari bamutumiye ubunyamwuga bucye. Icyakora yavuze ko akunda cyane abanyarwanda, akaba yizeye kuzabataramira vuba.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.