× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo nshya yitwa “You Are Good God” irimo ubuhamya bwe

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo nshya yitwa “You Are Good God” irimo ubuhamya bwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa You Are Good God, igaruka ku buhamya bwe.

Iyi ndirimbo, inyikirizo yayo yanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba ishimangira ubutumwa bwo gushimira Imana no kuyisingiza kubera ineza yayo idahinduka. Iyo avuga ngo You Are Good God aba avuga ko Imana ari nziza, yavuga You Are Good Fighter, akaba avuze ko Imana ari indwanyi (imurwanirira). Mu ndirimbo harimo n’Igiswayile ndetse n’Ulugande.

Theo Bosebabireba, uzwi mu ndirimbo nka Ntumpeho, Biruhanya na Umunyabwenge, akomeje kwagura ibikorwa bye by’umuziki, yinjira no mu ndirimbo z’Icyongereza. Ibi bigaragaza intambwe nshya mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, aho ashaka kugera ku bafana benshi ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo You Are Good God irimo amagambo y’ubuhamya n’ishimwe, aho Theo avuga uburyo Imana yamukijije, ikamukomeza mu bihe bikomeye, kandi igakomeza kumuba hafi. Ni indirimbo ifite injyana ituje, isaba abayumva kuyumva neza no kuzirikana ubutumwa buyirimo.

Abakunzi b’umuziki wa Theo Bosebabireba bashobora kumva iyi ndirimbo kuri YouTube no ku zindi mbuga zicuruza umuziki. Ni indirimbo ikwiriye kumvwa n’abashaka gukomeza kwizera no gushimira Imana mu bihe byose.

Kora kuri link kugira ngo wumve indirimbo You Are Good God ya Theo Bosebabireba:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.