Umuhanzi uzwi mu kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Theo Bosebabireba, yashyize hanze indirimbo ya kabiri yamamaza Paul Kagame, ikaba iya gatatu agaragayemo muri uyu mwaka wa 2024.
Hari hashize iminsi ine gusa ashyize hanze amashusho y’indirimbo yamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba yari yayise FPR ku Isonga.
Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, habura icyumweru kimwe gusa ngo amatora y’Abanyagihugu abe, yashyize hanze andi mashusho y’indirimbo yise Umunyabwenge, na yo akaba yayihimbiye Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Mu ndirimbo ye bwite ya mbere yo kwamamaza FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo, yavuze ko uzi icyo ashaka adafata icyo abonye, ko Abanyarwanda bamaze kwisobanukirwa, ko Utababuza Paul Kagame kuko bafite ibihamya. Ko imvugo ye ari yo ngiro, kandi ko ari we ukwiriye kubayobora.
Muri iyi nshyashya, agaragaza ko nubwo umuntu yakundwa cyane atarusha Paul Kagame. Ashishikariza abari mu buhungiro kugaruka mu Rwanda, ababwira ko ibyiza rwabigezeho ndetse agasaba amahanga kurwigiraho.
Asoza asengera Paul Kagame, amusabira kurindwa n’Imana nk’uko yarinze n’abasokuruza. Kwigira, kwihesha agaciro, ni byo biranga Abanyarwanda.
Iyi ni indirimbo ya gatatu Theo agaragayemo. Iya mbere yayihuriyemo na Tonzi na Gaby Kamanzi, iyo ndirimbo ikaba irata ibigwi by’umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame umaze igihe ayoboye u Rwanda. Yagiye hanze ku wa 1 Nyakanga 2024.
Ni indirimbo bise Rwanda Shima, basaba Abanyarwanda bose gufata umwanya bagashimira Imana ku bwo kubaha umuyobozi mwiza nka Paul Kagame, Rudasumbwa mu kwesa imihigo.
Muri make, uku kwezi kwa Nyakanga kwabaye ukwa Theo Bosebabireba, kandi ari mu bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira RPF Inkotanyi ndetse n’Umukandida wayo, Paul Kagame.
Indirimbo ya mbere yamamaza Paul Kagame yayikoranye na Tonzi na Gaby Kamanzi
Uretse kuba ashyize hanze indirimbo ebyiri wenyine, yanaririmbiye kuri Site Umukandida wa RPF yiyamamarije