× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Well Worship Music bagiye gusohora indirimbo nshya "Ndi umuragwa" bakoranye na See Muzik na Livre Sympatik

Category: Artists  »  September 2023 »  Ruzindana Jackson

The Well Worship Music bagiye gusohora indirimbo nshya "Ndi umuragwa" bakoranye na See Muzik na Livre Sympatik

Indrimbo "Ndi umuragwa" iragera hanze ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 21 Nzeri. Ni indirimbo ya The Well Worship Music, bakaba barayikoranye na See Muzik na Livre Sympatik.

Iyi ndirimbo igamije gukangura no kwibutsa urubyiruko n’abandi bantu kwisobanukirwa no kumenya indangagaciro zabo nk’uko byatangajwe na The Well Worship Music.

Ndi Umuragwa ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya, uherereye mu Abaroma 8:17, ugira uti “Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.”

Muri iki gihe aho guhangayika no kwiheba bikomeza kuganza mu rubyiruko, ugasanga akenshi biterwa no kutabasha kwisobanukirwa ngo bamenye indangagaciro zibaranga zikanayobora ubuzima bwabo bwa buri munsi. iyi ndirimbo ikora nk’urumuri rw’icyizere n’umuti w’ikibazo cy’ibur ry’indagagaciro, no kutisobanukirwa kibangamiye ab’iki gihe.

Mu kwakira ubutumwa bwo kuba abaragwa b’Imana, n’abazungura hamwe na Kristo, abantu bahabwa imbaraga zo kumenya agaciro kabo n’umugambi w’Imana Ibafitiye, bikanabatera imbaraga zo guharanira kuwugeraho.

Itsinda rya The Well Worship Music’s ryiyemeje gukora iyi ndirimbo nziza “Ndi Umuragwa” mu rwego rwo kuramya, guhimbaza Imana no gutanga ubutumwa bwamizero no kwibutsa abantu indangagaciro zizabafasha gutambukana umucyo no mu bihe bigoye.

See Muzik, umwe mu bahanzi bakizamuka batanga ikizere mu muziki wa gospel, yizera adashidikanya ko gospel ifite imbaraga zikomeye zo guhumuriza no kugarurira ikizere abazitega amatwi

Ati: "Binyuze kuri ’Ndi Umuragwa,’ intego yacu ni ukugera mu mitima y’abatwumva, kubyutsa imitima irushye, no gutanga ibitekerezo bishya. Iyi ndirimbo itwibutsa abo turi bo muri Kristo, ishingiro ry’ukubaho kwacu, n’umugambi w’Imana yaduteganyirije.

Mu isi irangwa n’ibibazo by’ihangayika, agahinda n’urujijo. Twifuza gutanga isoko y’ihumure ryimbitse". Zirikana italiki yo ku wa Kane, 21 Nzeri, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, witegure kumva ubutumwa bwimbitse bukubiye muri "Ndi Umuragwa" ya The Well Music, ifatanyije na See Muzik na Livre Sympatik.

NTUCIKWE N’INDIRIMBO "NDI UMURAGWA" Y’ABA BARAMYI B’AGATANGAZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.