× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Ben yatangaje igihe indirimbo ye na Israel Mbonyi izasohokera

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

The Ben yatangaje igihe indirimbo ye na Israel Mbonyi izasohokera

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko indirimbo yakoranye na Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi iri hafi gusohoka, nyuma y’igihe bitangazwa ariko ntibibe nk’uko byavuzwe.

Amakuru y’iby’iyi ndirimbo yatangiye kumenyekana mu ntangiriro za Mutarama 2024, ku itariki 5. Amakuru bari bayavanye mu bantu ba hafi ba Israel Mbonyi na The Ben, ndetse icyo gihe yatangiye no kugereranywa na Niyo Ndirimbo Meddy yakoranye na Adrien Misigaro, bibaza ngo zizaba zifite irihe tandukaniro, kandi se zizaba zihuriye kuki?

Icyo gihe, amakuru yavugaga ko iyi ndirimbo izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, muri uyu mwaka wa 2024. Ikindi, byavugwaga ko amajwi yayo yamaze gutunganywa kandi ngo n’amashusho ni uko, icyaburaga kikaba cyari itariki yagenwe na nyirubwite The Ben ngo isohoke, Abanyarwanda batangire kuyiririmba no kuyibyina, cyane ko izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga The Ben acururizaho umuziki.

Byarumvikanaga ko ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana izava hagati y’aba bahanzi bombi bafatwa nk’ibyitegererezo ku bandi bo mu Rwanda. Ubwo The Ben yiteguraga ubukwe bwe na Uwicyeza Pamela, yatangaje ko afite indirimbo ebyiri agiye gushyira hanze, isanzwe (iy’isi) n’iyo kuramya no guhimbaza Imana, bikaba bishoboka ko yerekezaga ku yo yakoranye na Israel Mbonyi.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, nyuma y’amezi agera hafi muri atanu abantu bavuga kuri iyi ndirimbo itaramenyekana ku izina, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, The Ben noneho yamaze impungenge abakunzi be by’umwihariko Abanyarwanda, abamenyesha ko indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi bari bamaze igihe kitari gito bategereje iri hafi, ndetse ko ishobora no kujya hanze muri uku kwezi kwa Gatanu.

Abanyamakuru bamubajije ikibazo kivuga ngo “The Ben, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana urasa n’urimo kwigarurira Abanyarwanda cyane muri iyi minsi ushingiye ku mibare, Mbonyi amaze kuzuza BK Arena kabiri, Chryso Ndasingwa, umusore muto ugisa n’ugitangira umuziki, ariko nawe uherutse guca amarenga ko ufitanye indirimbo na Israel Mbonyi. Iyo ndirimbo izasohoka ryari, cyane ko ari iyo kuramya no guhimbaza Imana?”

Yagisubije agira ati: “Iyo ndirimbo iri mu nzira, nk’uko nabikubwiye muri iki gihe gusohora indirimbo uko ubitekereje nta bwo ari ibintu byoroshye, nta bwo ari nka kera, ariko indirimbo iri mu nzira, imwe yamaze gutunganywa na Mbonyi, nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohokera Abanyarwanda.”

Nk’ibisanzwe, Israel Mbonyi ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nta wundi muziki yigeze akora utari uwo. Amaze kuba ikirangirire hafi muri Afurika yose, kubera indirimbo Nina Siri imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 46 kuri YouTube mu gihe kitageze ku mwaka.

The Ben na we ajya anyuzamo agakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi iyo avuze ko yifuza kuyikorera bamwe batekereza ko uburyo bwo kubikoramo ari ukuyiramya no kuyihimbaza binyuze mu ndirimbo, uretse ko hari uburyo bwinshi umuhanzi yakoreramo Imana, cyane ko na The Ben atigeze avuga byeruye uburyo azayikoreramo bya nyabyo.

Azwi mu ndirimbo zirimo Thank You yakoranye na Tom Close, Ndaje, n’izindi yakoze mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.