Umukristo mu itorero rya Eglise Vivante, akaba umuhanzi mu ndirimbo zisanzwe uteganya kuzakora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza mu gihe kiri imbere, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben cyangwa Tiger B, yahaye impanuro abatuye isi bose.
Mugisha Benjamin ukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, yatanze ubutumwa asaba buri muntu wese kuba umuntu woroheje mu mutima, ntiyite ku nyungu ze gusa yishyira hejuru, ahubwo akicisha bugufi akita ku nyungu z’abandi, kandi akemera ko abandi bantu bafite ibyo bamurusha.
Ni mu magambo y’Icyongereza yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 23 Nyakanga 2024, agaruka ku bintu icyenda bikwiriye kuranga umuntu wese ugihumeka umwuka w’abazima.
Yagize ati:
1. Ubunyangamugayo ni ngombwa
2. Icyubahiro kigomba kuza mbere yo kuba icyamamare
3. Ha agaciro imico kurenza uko umuntu yizerwa (afatwa)
4. Hitamo kwicisha bugufi kuruta ubwibone
5. Nta bwo ibintu byose bikureba
6. Ntugakoreshe abantu mu gusimbuka urwego rwo kubana n’abandi
7. Buri gihe jya ukomeza gushimira
8. Amahirwe yose nta bwo ava ku Mana, n’iyo yaba ashimishije
9. Wubahe abantu bose, nubwo bitakugirira akamaro wowe bwawe
The Ben ni umuhanzi mwiza, ni yo mpamvu zimwe mu ndirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza yakoze zageze kure, zigakundwa n’ababarirwa mu mamiriyoni, kandi n’ubu zikaba zigicurangwa.
izo ndirimbo zirimo iyitwa Ndaje, iyitwa Thank You yakoranye n’umuhanzi akaba n’umuganga Dr. Muyomba Thomas wamamaye nka Tom Close, n’izindi nyinshi yakoze akiri muto.
Avugwaho kuba yubahiriza izi ndangagaciro 9 zavuzwe haruguru, kuko ari kenshi agaragara mu bikorwa byo gushyigikira abandi, baba abahanzi cyangwa abakora ibindi bikorwa, ndetse yanagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abababaye.
Pawulo yavuze ko umuntu witwara atyo atabihanirwa n’amategeko mu Bagalatiya 5:23.