× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu bitatu wakora niba umukunzi wawe mwaratandukanye ubuzima bugakomeza

Category: Love  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Ibintu bitatu wakora niba umukunzi wawe mwaratandukanye ubuzima bugakomeza

Gutandukana n’umukunzi wawe bishobora gutuma wangirika mu marangamutima ndetse no ku mubiri.

Iyi nyandiko igamije gufasha buri muntu wese wagize ibikomera byo gutandukana n’umukunzi we, yaba byaramutseho cyangwa atari we byaturutseho.

1. Gira ibyiringiro ko bizagenda neza

Ndabizi bishobora kukugora kubyiyumvisha, kuko akenshi iyo akwanze wumva ko wowe ntacyo ushoboye cyangwa ko byari bikwiye ko akwanga, n’intekerezo zuko bizagaragara mu maso y’inshuti zawe nabyo bikakubera ihurizo.

Mu bizakubaho byose ntuzabure icyubahiro cyawe, kwihagararaho nk’umuntu, kwiyubahisha ni ingenzi kuko benshi iyo batandukanye na bagenzi babo baba bashaka kubabona muri iyo shusho.

Ariko iyo ukomeje kwiringira ko bizagenda neza biragufasha mu kwiyubaka, kwiyuburura, ukaba umuntu mwiza kurushaho kandi n’iyo wumva umeze neza imbere y’uwakwanze nabyo bigutera imbaraga.

2. Irinde kwinginga cyane

Kwinginga cyane nibibi bishobora gutuma uwakwanze abonako atarikumwe nawe byakugora kubaho ibyo bikamuha impamvu ibihumbi zuko agomba kugenda kuko umuha inshingano nyinshi.

Nkuko twabivuze haruguru guharanira icyubahiro cyawe ningenzi, niyo mpamvu udakwiye kwinginga cyane cyakoze uzagaragazeko umwanzuro Afashe utakunyuze kandiko bibaye byiza wahinduka ariko wirinde gukabya kuko nibwo nawe umuha umwanya wo gutekereza akareba Niba bikwiye cg bidakwiye.

3. Ntukabure ubwiza bwawe

Ubwiza mvuga si ubwisura cyangwa imiterere igaragarira amaso, ahubwo ni indangagaciro nziza. Niba ukunda gusabana, guma usabane. Niba udakunda kunywa inzoga n’itabi, wibyiga ubwo. Niba ukunda kujya gusenga, komeza ujyeyo.

Iyo udahindutse nabi bituma n’uwakwanze abona ko ukuze bihagije, kandi no kuba ibihe nk’ibyo ubinyuramo neza bimwereka ko ashobora kuba yaranahubutse cyangwa se mwanatandukana mukaguma mukubahana buri wese agakora gahunda ze neza, ndetse mwagira n’ibyo muhuriramo mukagirana umubano mwiza, ntibiteze ikibazo.

Icyo twasorezaho ni uko nkuko zimwe mu mbuga zakoze ubushakashatsi kuri iyi ngingo zibivuga nka Elcrema, icyiza kiri mu gutandukana nuwo mwakundanye kandi gikomeye ni uko wiga, ukamenya amakosa yawe cyangwa aho byapfiraga, bigatuma igihe uzasubira mu rukundo uzaba mwiza kurushaho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.