Mu guhitamo kwawe uwo muzabana, umusore cyangwa inkumi, gerageza kureba niba azubaka neza ibyumba by’ubuzima bwawe, cyangwa akabisenya.
Bibiliya igira iti: Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?” Akenshi iyo umuntu asomye ijambo ‘abatizera’, ahita atekereza ku bantu batagira idini, cyangwa abo badahuje idini.
Icyakora, no mu bo murihuje harimo abo mutahuza, kuko intego ufite atari zo bafite byanze bikunze. Uwo uhisemo ngo mubane, hari ibyumba aba yinjiyemo mu buzima bwawe. Ibyo byumba ni ibi bikurikira:
Icyumba k’ikerekezo. Niba wowe n’uwo mugiye kubana mudafite ikerekezo kimwe, biroroshye ko mu muryango wanyu buri wese azajya aharanira kugendera mu kerekezo ke.
Icyumba k’inzozi zawe. Uwo muntu wifuza kubana na we afite inzozi nk’uko nawe uzifite.
Hari ibyo wifuza mu muryango wanyu, kandi na we hari ibyo yifuza. Hari ubwo yazagufasha kugera ku nzozi zawe, cyangwa n’aho wari ugeze akahagukura. Icyumba cy’amahoro. Kugira amahoro ni ikintu k’ingenzi mu muryango. Wasanga imico ye izakubera igisubizo cy’amahoro, cyangwa n’ayo wari ufite ukayahomba.
Icyumba k’iterambere. Niba wumva ko hari ibyo ugomba kwiyima kugira ngo ugire iterambere runaka, ukaba ugomba kuvunika kugira ngo ugere ku ntego zawe, ukeneye umuntu mubyumva kimwe. Ushobora kuba uri umuntu ureba imbere, ureba kure, ariko kubera guhitamo nabi, bigatuma hari aho utagera.
Icyumba k’iby’Umwuka (kuyoboka Imana). Ese wumva ko gusiba mu rusengero ari icyaha? Ese wifuza ko abana bawe bazasengera he? Hari igihe uwo mukundana ashobora kuba adaha agaciro ibyo kuba umunyedini wamaramaje, bityo ukaba waragiye kure y’Imana, ya mirimo yo mu rusengero n’ubundi buryo bwawe bwo kuyoboka Imana ukaba warabugabanyije. Saba Imana ikongerere izindi mbaraga, ubashe guhitamo neza uwo muzabana.
Icyumba cy’ubuzima. Nuhitamo nabi, uzagira ubuzima bubi. Kubura amahoro, kwibagirwa inzozi zawe kuko atazishaka, kugendera mu kerekezo ke gusa, bishobora kuzakuviramo agahinda mu mutima, ukaba wanarwara indwara z’umutima, agahinda gakabije, n’izindi nyinshi.
Uwo muzabana umuhitamo rimwe. Niwiishinga abavuga ko nyuma ya gatanya haba amahoro, uzahitamo nabi, uzamare ubuzima bwawe bwa nyuma yo kuba ingaragu mu marira.
Umuryango mwiza utangirira mu rukundo rwo kurambagizanya. Nuhitamo nabi uzabona umuryango mubi utifuje