× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ingo ntizisa, ingo ntiziganwa, abarumazemo imyaka 5 ntibabana nk’abamaze amezi 3 (UMURYANGO)

Category: Love  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Ingo ntizisa, ingo ntiziganwa, abarumazemo imyaka 5 ntibabana nk'abamaze amezi 3 (UMURYANGO)

Icyerekezo kiboneye cy’umuryango ukijijwe.

Umuryango mwiza ntabwo wikora, bisaba kuwubaka ndetse abawugize bose bagahozaho. Ibi ni bimwe mu byatuma umuryango ukomera nk’uko bitangazwa n’abajyanama b’Imiryango batandukanye b’abakristo kandi izi nama batanga ziba zishingiye kuri Bibiliya.

Ibintu 6 byatuma umuryango utekana ndetse ugatera imbere

1. Kwitangira umuryango: Kumenya ibyo wakorera abandi harimo gufatanya, abagore kuganduka (bitari kuba imbata), abagabo gukunda, kugira umutima wo gushyigikira mugenzi wawe. Ndetse no kudategereza ko ari mugenzi wawe ucyemura ikibazo ahubwo ugafata iya mbere mu kubikemura.

2. Kugira ibihe byiza hamwe: Ni umwanya wo kuganira, guseka, gukina, kubyina, n’abo mu rugo rwawe. Ibi ariko ntibivuze gukoresha amafaranga menshi, ushobora no gusohokera mu busitani (jardin) bwawe. Si igihe kandi cyo kuvuga ibyakubabaje ibyo mwagombye kubikemura mbere.

3. Kuganira neza : Kumenya icyo uvuga uko ukivuga, aho ukivugira n’ijwi ukoresha ukivuga ni ingenzi cyane. Yaba ari ukuvugana n’uwo mwashakanye cyangwa se kuganira n’abana.

4. Kumenya gushima haba mu bintu bito cyangwa ibinini.

5. Kwiyemeza mu buryo bw’Umwuka : Gusenga bitari iby’idini, kubaha Imana, gusengera abana n’uwo mwashakanye

6. Kumenya guhangana n’ibibazo bya stress cyangwa se crise : Umutima ntuhagarikwe n’ibibazo ahubwo ugahangana na byo utuje ndetse ukirinda gutwarwa n’amafaranga kugeza aho agutegeka aho usanga ibintu byose bihagarara kubera gushakisha amafaranga.

Ibi byose kandi bijyana no kumenya ko mudateye kimwe, ibyo umugore akunda si byo umugabo akunda. Ndetse ugomba no kumenya ko urushako ruhinduka. Uko abamaze imyaka 5 babana si kimwe n’abamaze amezi 3 babana.

Ikindi ni uko ingo zidasa. Ibyo ubona ahandi si ngombwa ko biba mu rugo rwawe. Paradise.rw irasoza iyi nkuru ikubwira ko Yesu ari we uzana amahoro mu muryango. Mwisunge, kandi mumuhe umwanya mu rugo rwanyu..

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.