Bibiliya ivuga abagore benshi babayeho ariko umwamikazi Yezebeli yari igitangaza mu bagore.
Umwamikazi Yezebeli yari umunyagitugu, utagira impuhwe kandi yari umunyarugomo. Yatumye abantu basenga Bayali, ibyo bikaba byaragendanaga n’ibikorwa by’ubusambanyi.
Nanone yakoraga uko ashoboye ngo abuze abantu gusenga Yehova.—1 Abami 18:4, 13; 19:1-3.Ibi byateye lmana kurakara bitewe n’ibikorwa by’ uyu mwamikazi.
Yezebeli yarabeshyaga kandi akica abantu kugira ngo agere ku byo yifuza (1 Abami 21:8-16). Nk’uko Imana yari yarabivuze, Yezebeli yapfuye urupfu rubi kandi ntiyigeze ahambwa.—1 Abami 21:23; 2 Abami 9:10, 32-37
Benshi dukwiye gukura isomo kuri Yezebeli. Tugomba kwirinda ibyo Yezebeli yakoze. Ntiyaterwaga isoni n’ibikorwa bibi yakoraga kandi nta we yubahaga.
Dukwiye kwitandukanya n’ibikorwa bibi nk’iby’uyu mwamikazi tukubaha abantu ndetse n’lmana kuko abantu baremwe mu ishusho y’lmana.
Iyo usuzuguye umuntu uba usuzuguye lmana. lyo wanze umuntu uba wanze lmana. Kuko ijambo ry’lmana rivuga ko ab’isi nibabanga mugomba kumenya ko lmana ariyo banze mbere".