× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tandukana n’ibikorwa bya Yezebeli: Yatumye abantu basenga Bayali, yari umusambanyi n’umunyagitugu!

Category: Bible  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Tandukana n'ibikorwa bya Yezebeli: Yatumye abantu basenga Bayali, yari umusambanyi n'umunyagitugu!

Bibiliya ivuga abagore benshi babayeho ariko umwamikazi Yezebeli yari igitangaza mu bagore.

Umwamikazi Yezebeli yari umunyagitugu, utagira impuhwe kandi yari umunyarugomo. Yatumye abantu basenga Bayali, ibyo bikaba byaragendanaga n’ibikorwa by’ubusambanyi.

Nanone yakoraga uko ashoboye ngo abuze abantu gusenga Yehova.—1 Abami 18:4, 13; 19:1-3.Ibi byateye lmana kurakara bitewe n’ibikorwa by’ uyu mwamikazi.

Yezebeli yarabeshyaga kandi akica abantu kugira ngo agere ku byo yifuza (1 Abami 21:8-16). Nk’uko Imana yari yarabivuze, Yezebeli yapfuye urupfu rubi kandi ntiyigeze ahambwa.—1 Abami 21:23; 2 Abami 9:10, 32-37

Benshi dukwiye gukura isomo kuri Yezebeli. Tugomba kwirinda ibyo Yezebeli yakoze. Ntiyaterwaga isoni n’ibikorwa bibi yakoraga kandi nta we yubahaga.

Dukwiye kwitandukanya n’ibikorwa bibi nk’iby’uyu mwamikazi tukubaha abantu ndetse n’lmana kuko abantu baremwe mu ishusho y’lmana.

Iyo usuzuguye umuntu uba usuzuguye lmana. lyo wanze umuntu uba wanze lmana. Kuko ijambo ry’lmana rivuga ko ab’isi nibabanga mugomba kumenya ko lmana ariyo banze mbere".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.