× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

TFC yateguye igitaramo cy’urubyiruko cyatumiwemo New Melody

Category: Ministry  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

TFC yateguye igitaramo cy'urubyiruko cyatumiwemo New Melody

Teens for Christ (TFC Rwanda) yateguye igitaramo cyiswe "Youth Convention Festival" cyatumiwemo itsinda rya New Melody Choir n’abandi bakozi b’Imana bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Ni umugisha ukomeye ku rubyiruko kuba rwatekerejweho hagategurwa iki gitaramo gihanzwe amaso na benshi bitewe n’umusaruro cyagiye gitanga mu minsi yashize.

Ni igitaramo ngarukamwaka giteganyijwe kuwa 23/11/2023 kikazabera muri Camp Kigali. Gisanzwe kiba gitegurwa na TFC Rwanda - mu magambo arambuye ni Teens For Christ cyangwa se mu kinyarwanda ingimbi n’abangavu kuri Kristo.

Mu kiganiro twagiranye na Issa Noel Karinijabo umuyobozi wa TFC muri Kigali, yagize ati: "Iki gitaramo cyiswe "Youth Convention" gihuza abanyeshuri n’abandi bantu babishaka baturutse muri Sectors zitandukanye mu burezi, iyobokamana n’ahandi. Ni igitaramo tunezererwamo Umwami Yesu ubundi tugatarama twumva ijambo ryImana n’ibihimbano by’Umwuka".

Yavuze ko mu bihe bitandukanye bagiye batumira abakozi b’Imana batandukanye nka Pastor Zigirinshuti Michel, Mbonyi Israel waririmbyemo mu 2015, Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire n’abandi. Yanashimangiye ko buri mwaka bazajya bazana abahanzi batandukanye n’amakorali yo muri ibyo bigo by’amashuri bagezaho ijambo ry’Imana.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwiganjemo abanyeshuli, kwinjira byagizwe Ubuntu, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa sita z’amanywa.

TFC ni umuryango uzwiho ibikorwa byo kubwiriza ku bigo by’amashuri bitandukanye ariko ukanagira na Discipleship Class aho buri wa Gatandatu wigisha ijambo ry’Imana abanyeshuri bakaza bakiga Bibiliya. Nyuma yo kwiga Bibiliya igihe cy’amezi icyenda bahabwa inyemezabumenyi. Nyuma yo kuzihabwa basubira mu matorero yabo. TFC ni umuryango ubarizwamo urubyiruko ruva mu matorero atandukanye.

Issa Noel Karinijabo ni umuyobozi wa TFC muri Kigali

Iki giterane kizaba kuwa 23/11/2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.