× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Suwede n’u Bubiligi: Apôtre Masasu yatanze impamyabumenyi ku basoje amasomo ya Bibiliya muri BCC - AMAFOTO

Category: Ministry  »  February 2023 »  Our Reporter Sarah Umutoni

Suwede n'u Bubiligi: Apôtre Masasu yatanze impamyabumenyi ku basoje amasomo ya Bibiliya muri BCC - AMAFOTO

Apôtre Masasu Yoshuwa Ndagijimana, Umushumba Mukuru w’Itorero Evangelical Restoration Church ku Isi (ERC), umaze iminsi ari kubarizwa i Burayi aho yajyanye n’umufasha we Pastor Lydia Masasu, yatanze impamyabumenyi ku basoje amasomo ya Bibiliya muri Bible Communication Center.

Bible Communication Center (BCC) ni umuryango watangijwe na Apotre Masasu, ukaba ufite intego yo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa ba Yesu Kristo [Matayo 28:19-20].

Binyuze muri BCC, hanatangwa amahugurwa mu by’Iyobokamana mu gukomeza abari mu nsengero kuba abigishwa beza aho basengera, ibi bikaba bisobanuye ko n’abo mu yandi matorero babishaka bahabwa aya masomo. Icyakora muri Restoration Church, ni ihame ku bakristo bose.

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabere muri Suwede kuwa 24.02.2023. Byongeye kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi kuri iki Cyumweru tariki 26.02.2023.

Nk’uko bigaragara ku mafoto n’amashusho, byari umunezero mwinshi kuri aba bakristo basoje amasomo mu by’Iyobokamana biciye mu muryango washinzwe na Apôtre Josua Masasu witwa Bible Communication Center (BCC) ukorera ku migabane yose y’isi.

Suwede yabereye ibi birori bikomeye ku bemera Imana na Bibiliya, ifite amateka akomeye mu Iyobokamana dore ko iki gihugu ari kimwe mu byatangiriyemo imyizerere ya Gipantikoti (Pentecostal), mu kinyejana cya 11 na 12 ubwo ubukirisito bwatangiraga kwamamara.

Gusa byaje gufata indi ntera ahagana mu mwaka wa 1901 mu itangira rya Pantekote yaje no kwamamara mu bihugu bya Afrika cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati bwa Afrika aho ibihugu nku Rwanda n’u Burundi biherereye.

Apôtre Masasu umaze iminsi mu rugendo yagiriye mu bihugu by’uburayi bya Sikandinaviya (Scandinavia), mu ijambo rye ubwo yari muri Suwede yasobanuye impamvu yashinze ’Bible Communication Center’ ikomeje kubera umugisha abakristo benshi kuko barushaho gusobanukirwa byimbitse Ijambo ry’Imana.

Nk’uko tubicyesha iwacutimes.com, Intumwa y’Imana Masasu yabukije abari bateraniye muri ibyo birori ko izi nyigisho zishingiye ku mahame ijana ku ijana ya Bibiliya atari ay’idini runaka no kwemera kwayo, bivuze ko uwemera Biliya yose ndetse yemera Umwuka Wera yakwiga aya masomo, kuri ubu atangwa mu ndimi zitandukanye.

Apôtre Masasu ati: “Ntabwo ikihutirwa ari ugutangira insengero nyinshi mu bihugu bitandukanye, ahubwo ikiza ni ugukomeza abari mu nsengero kuba abigishwa beza aho basengera. BCC Ni uruhurirane rw’amakosa twakoze ariko yakosowe mu murimo tumazemo imyaka 40, ibibazo mwe mwibaza uyu munsi twe twabishakiye ibisubizo biciye muri BCC".

Yavuze ko bagendera mu cyanditswe kiboneka muri Matayo 28:19-20 havuga ngo; "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

Yasobanuye impamvu yashinze uyu muryango wa Bible Communication Center ugamije gukomeza abari mu nsengero kuba abigishwa beza aho basengera hose. Yagize ati; “Ntangira umurimo w’Imana mu Rwanda, nasanze hari imbogamizi ndetse nibibazo biri mubitwako bayoborwa na Bibiliya cyangwa bakurikiye Kirisitu;

Icya mbere; Kwiyegurira Imana (Lack of consecration): Hari abantu bari muri uru rugendo ariko batariyeguriye Imana, kwiyegurira Imana mvuga ntibyari umutwaro kuri bose mu bihe byashize, mu byukuri ndifuza ko umuntu uwo ari we wese ubu ahinduka agahinduka uwa Kirisito.

Pastor Lydia Umulisa Masasu, umufasha wa Apore Masasu, yasabye abasoje amasomo ya Bibiliya muri BCC guhindura abandi, anabibutsa ko hari benshi babakeneyeho inkunga yo kubahumuriza. Ati: “Mwe musoje amasomo, mugende muhindure abandi, abarwayi mubakize, babohoke kuko barabakeneye".

Umwe mu banyeshuri basoje amasomo muri BCC, Jeanne Uwimpaye, yahishuye ko mbere y’uko yiga aya masomo, atari yarasobanukiwe neza gusenga icyo ari cyo, bityo kwiga aya masomo bikaba byaramufashije gusobanukirwa neza akamaro n’uburyo bwiza bwo gusenga no kubohoka.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yanyujijwe Live kuri Shene ya Youtube y’iri shuri, Uwimpaye yavuze ko amasomo yose mu byiciro 7 yize yabaye ingirakamaro mu bijyanye no kwemera kwe, bityo akaba yizeye neza ko no mu kazi gasanzwe aho ari Umurezi bizatuma abasha kunoza akazi neza.

Nyuma y’uko abo muri Suwede bahawe impamyabumenyi mu masomo ya Bibiliya, kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, Apostle Masasu ’umufasha we bakomereje mu Bubiligi naho bahatangira impamyabumenyi ku bakristo bahuguwe ku Ijambo ry’Imana muri BCC.

Bishimiye guhabwa impamyabumenyi na BCC

Ev. Uwagaba Caleb ubarizwa muri Bethesda Holy Church iyo ari mu Rwanda ni umwe mu basoje aya masomo

Apostle Masasu yajyanye i Burayi n’umufasha we

Bishimiye cyane guhugurwa ku Ijambo ry’Imana

KURIKIRA UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGA IMPAMYABUMENYI MURI SUWEDE

UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGA IMPAMYABUMENYI MU BUBILIGI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.