× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa mu Kinyarwanda indirimbo nshya "Heri Taifa" ya Israel Mbonyi iri mu Giswahili

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Sobanukirwa mu Kinyarwanda indirimbo nshya "Heri Taifa" ya Israel Mbonyi iri mu Giswahili

Indirimbo nshyashya Israel Mbonyi yise Heri Taifa iri mu rurimi rw’Igiswahili irajya ku mbuga acururizaho umuziki ku wa 30 Nyakanga 2024.

Mbere yo kuyishyira mu Kinyarwanda, aya ni yo magambo yayo mu Giswayile arimo n’imirongo ibiri y’Icyongereza.
Amagambo y’Igiswayile:
Nikasikia sauti nyikani
Tengenezeni njiya yake
Nyosheni mapito yake

Sogeleeni kiti cha neema
Mpate utakaso
Oh what a blessing
Oh what a grace

Heri aoshae (afuae)
Kanzu yake ndani ya damu
Akiliamini nrno alilo ambiwa nae
Atakua kama Mti kando ya maji
Majani yake huyo,
Yatakua ma bichi daima

Chorus:
Heri walio na hilo agano
Wanaye Mungu kama mwokozi wao
Watasitawi nyumbani mwake
Hao wataitwa wana wa upendo.
Tutasitawi nyumbani mwake
Sisi, tutaitwa wana wa upendo
Verse:
Moyo wangu, sifu Mungu
Sifu Mungu Sifu Mungu
 Nuru ilikuangaziya wewe uliye mpole,
Utairithi inchi, utafarijiwa
 Nuru ilikuangaziya mwenye moyo safi
Utabarikiwa, utamuona Mungu
Bridge:
Heri taifa ambalo Bwana ni Mungu wao,
Ni wana wa upendo
Aliyowachagulia kuwa urithi wake

Amagambo asobanuye mu Kinyarwanda: (ni ukugenekereza)

Numvise ijwi mu butayu
Mumushakire inzira
Mugaragaze aho azanyura

Mwegere intebe yubuntu
Mwezwe
Mbega umugisha
Mbega ubuntu

Ahabwe umugisha Uwogesheje (uwakarabije)
Ikanzu ye mu maraso
Niyizera ijambo yabwiwe
Azakura nk’igiti kiri hafi y’amazi
Amababi yacyo,
Ahora atoshye iteka

Inyikirizo:
Abafite iryo sezerano
Bafite Imana nk’umukiza wabo
Bazatera imbere bari mu nzu ye
Bazitwa abana b’urukundo.
Tuzatera imbere turi mu nzu ye
Tuzitwa abana b’urukundo
Igitero:
Mutima wanjye, shima Imana
shima Imana shima Imana
-Umucyo wakumurikiraga witonze,
Uzaragwa igihugu, uzahumurizwa
- Umucyo wamuritse ku mutima wera
Uzahirwa, uzabona Imana
ikiraro:
Hahirwa ishyanga rifiteho Imana Umuyobozi waryo
Ni abana b’urukundo
Yabahitiyemo kuba umurage we

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’ukwezi kurenga asohoye iyitwa Yeriko na yo iri mu Giswayile.
Ayisohoye kandi mu gihe yasinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cyitwa Malton kidasembuye gikorwa n’uruganda rwa Skol.

Yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza iki kinyobwa kidasembuye cya Maltona gikorwa n’uruganda rwa Skol Brewery, ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Bimaze kumenyerwa ko ari umuhanzi wahiriwe no gukora indirimbo z’Igiswayile, kuko nyuma y’aho atangiriye ku yitwa Nina Siri mu mwaka wa 2023 ari bwo yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.