Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Kaa Nami iri mu Giswayile.
Aya ni amagambo yayo mu Giswayile:
Kaa Nami
Chorus
Ikiwa nimepata neema kwako, unikumbuke
Jicho lako liwe juu yangu nyakati zote
Wema wako unisindikize Hadi tamati
Hili ni ombi langu, nakumwagia moyo Ninachoomba kaa nami
ikiwa nimepata neema kwako
1. Kutakuwa milima haitaondolewa
Kutakuwa na mito na sitaweza kuvuka
Sio kila ombi litajibiwa nipendavyo
Sio kila wimbo utakaotuliza moyo
Nimekupata, nina mtetezi
Unionyeshe njia zako
Nikujue.
2. Kumbuka hayo mema niwaombeayo wanaonifurahia
maadui zangu nao, uwape kukujua
Uwabaliriki kwa utele uwanyeshee mvua
yamkini watapata kuona
Wapumue upendo.
Tunaoshiriki hii huduma,
uwape uamsho
Uwabaliriki kwa utele ,
Baba wala-hi-sishie.
3.Kwa maswali na majibu,
umasikini utajiri, usumbufu utulivu
Ewee Mwokozi kaa nami
Kwa kupanda kwa kushuka,
habari za kuvunja moyo
Kwa uzushi na uongo
Ewee Mwokozi kaa nami.
Aya ni amagambo y’indirimbo Tugumane mu Kinyarwanda, ari na yo yakoreye ubuhinduzi:
Tugumane
__________
Hazab’ imisozi, itazakurwaho
Hazaba n’inzuzi, ntazashobora kwambuka
Si buri sengesho, rizabusizwa uko nsaba
Si buri ndirimbo, izanduhur’umutima
Ndagufite mfit’umurengezi
Unyereke imigambi yawe, nkumenya
Niba nkugiriyeho umugisha, unyibuke
Ijisho ryawe nirimbeho, ibihe n’ibihe
Ineza yaw’ imperekeze kundunduro
Iri ni isengesho, nkumeney’umutima
Icyo nsaba, tugumane, niba nkugiriyeho umugisha
Wibuk’amagambo meza nsabira, abanyishimira
Kand’abanzi banjye nabo, ubahe kukumenya
Ubagasanire k’umwuzuro, ubavure imvura
Wenda bazahumuka, babone ku urukundo
Abo ndusanginye umurimo, ubahembure
Ubagasanire byuzuye, data uborohereze
Abo ndusanginye umurimo, ubahembure
Ubagasanire byuzuye, data uborohereze
Mu bibazo, ibisubizo
Mu bukene, mu bukire
Mu miruho, mu mahoro
Yewe mukiza tugumane
Ahazamuka, ahamanuka
Mu nkuru z’uruncantege
Mu magambo y’ibinyoma
Yewe mukiza tugumane
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iyitwa Heri Taifa na yo yari yiganjemo Igiswayile yasohotse mu mpera za Nyakanga 2024.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera indirimbo zirimo nk’Icyambu, Mbwira, Ibyo Nibwira n’izindi ndetse no mu mahanga kubera indirimbo nka Nina Siri, Nita Amini, Sikiliza, Malengo ya Mungu n’izindi yakoze mu Giswayile.