× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa indirimbo "Yebo (Nitawale)" ya Vestine na Dorcas mu Kinyarwanda

Category: Artists  »  March 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sobanukirwa indirimbo "Yebo (Nitawale)" ya Vestine na Dorcas mu Kinyarwanda

Ku wa 5 Werurwe 2025, abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Vestine na Dorcas, basohoye indirimbo yabo nshya yitwa "Yebo (Nitawale)".

Iyi ni yo ndirimbo ya mbere basohoye kuva Vestine asezeranye mu mategeko n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo, ukomoka muri Burkina Faso.

Indirimbo "Yebo (Nitawale)" ishingiye ku magambo yo muri Yesaya 42:13, aho Uwiteka avuga ko azarwana ishyaka nk’intwari mu ntambara kandi ko azivuga akarangurura ijwi agakuraho ibibi. Ibi bisobanura ubutwari n’ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo bitandukanye bigaragazwa muri iyi ndirimbo.

Muri iyi ndirimbo bagaragaramo bambaye imyambarire y’abashinzwe umutekano, ibigaragaza ubutumwa bukomeye bwo kurwanya ibibi no kwitwara neza mu buzima bwo kuba umugaragu w’Imana.

Amagambo y’indirimbo "Yebo (Nitawale)" n’ibisobanuro mu Kinyarwanda

Verse 1:
Mwokozi wangu nakuhitaji Zaidi
(Mukiza wanjye, ngukeneye kurushaho)
Na moyo wangu unalilia uwepo wako
(Kandi umutima wanjye wifuza kubana nawe)
Nimejaribu (Nagerageje) on my own (ku bwange)
lakini siwezi (Ariko naratsinzwe)

Nakutegemea, usiniache kamwe
(Ndakwiringiye, ntuzantere umugongo na rimwe)
Nikiwa Baba napumua
(Igihe cyose nzaba nkiriho)
Jina lako ndilo nitajivunia
(Izina ryawe ni ryo nzishimira)
Tena sitaki kitu cha kunikataza chombo chako
(Kandi sinshaka ikintu na kimwe cyambuza kuba igikoresho cyawe)

Sauti yako ikaniita
(Ijwi ryawe iyo rihamagaye)
Vingine vyote mimi nakataa
(Ibindi byose ndabireka)
Nifiche ndani ya mabawa yako
(Mpisha mu mababa yawe)
Kufika mwisho wa safari
(Kugeza ku mpera y’urugendo)

Pre-chorus
Najua kwamba mimi ni wako
(Nzi ko ndi uwawe)
Unanipenda tena sana
(Kandi ko unkunda cyane)
Nuru yako imenitoa gizani, sitaogopa kamwe
(Urumuri rwawe rwankuye mu mwijima, sinzatinya na rimwe)

Chorus:
Nitawale sasa
(Ngaho nyiyoborere)
Hata milele bwana
(Ndetse iteka ryose, Mwami)
Overpower all of me the way you truly desire
(Unyigarurire wese nk’uko ubishaka)

Natamani kuongozwa na mkono wako wenye nguvu
(Ndifuza kuyoborwa n’ukuboko kwawe gukomeye)
Breath your fresh Air into my heart
(Humekera umwuka wawe mwiza mu mutima wange)
Amen-amen-amen
Yebo Yesu
(Yego Yesu)
Mimi na wewe
(Ni njye nawe)

Vere 2:

Eh Mungu nitumikishe
(Mana, nkoresha)
Katika faida za mbingu
(Mu nyungu z’ijuru)
Nisimamie vizuri ufalme wako ndani ya ulimwengu
(Kugira ngo mpagararire neza ubwami bwawe hano ku isi)

Nijaze nguvu nipambane
(Nongere imbaraga, ndwane)
Uzaifu wangu uwondoe
(Intege nke zanjye uzikureho)
Ili nidharau mishale ya machungu adui anayonipiga.
(Bityo nirengagize imijugujugu iteye ubwoba umwanzi antera)

Bridge:
Wao wanataja magari
(Bo bizeye amagare y’intambara)
Wengine wanataja mafarasi
(Abandi bizeye amafarashi)
Bali sisi tunalitaja ndilo jina la Mungu
(Ariko twe, twiringira izina ry’Imana)

Vestine na Dorcas basanzwe bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, bakaba barakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Nahawe Ijambo", "Simpagarara", "Iriba", na "Adonai". Banakoze indirimbo mu zindi ndimi, harimo "Neema" yasohotse mu Giswayile muri Nyakanga 2024.

Vestine, uherutse kurushinga, akomeje urugendo rwe mu muziki, kandi iyi ndirimbo nshya igaragaza umwete we wo gukorera Imana mu buryo bw’umuziki, mu bihe byose.

Yirebe igushimishe, kuko ubu usobanukiwe icyo ivuga mu rurimi rwawe

  • Vestine
  • Dorcas

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.