Mu gihe ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byo ku isi bigamije kunguka no gukura mu buryo bw’imari, hari urubuga rumwe rwahisemo inzira idasanzwe: App ya Bibiliya iharanira gushyira imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana aho gushaka amafaranga.
Uru ni urubuga rwa YouVersion, rwashinzwe na Bobby Gruenewald, rufite izina rikomeye kubera Bible App, porogaramu izwi ku rwego mpuzamahanga yafashije abantu amamiliyoni n’amamiliyoni kubona Bibiliya mu buryo bworoshye, bwihuse kandi budasaba amafaranga.
Nk’uko Bobby Gruenewald yabigarutseho mu kiganiro cyasohotse ku rubuga saltandlight.sg, intego ya YouVersion kuva ku munsi wa mbere ntiyari iy’amafaranga, ahubwo kwari “ugushyira Bibiliya mu maboko n’imitima y’abantu ku isi hose.”
Guhera ubwo, Bible App yagumye kuba iy’ubuntu burundu, idafite indi ntego uretse kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu. Ubu, ikaba iri hafi kugera kuri miliyari imwe y’abayikoresheje, ikaba yararenze imipaka y’imico, amadini, n’ubwenegihugu.
Abasesenguzi b’inganda z’ikoranabuhanga bavuga ko iyo YouVersion iba ikigo cy’ubucuruzi gisanzwe, cyari kuba cyitwa “unicorn” inshuro nyinshi, gifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari.
Ariko Gruenewald aribaza ikibazo benshi bamubaza ati: “Kuki iyo App mutayisaruramo amafaranga?”, agasubiza mu buryo butaziguye ati: “Ntituri gushaka kongera inyungu z’amafaranga, turi gushaka kongera ingufu z’Ubwami bw’Imana.”
Abakoresha porogaramu bari hirya no hino ku isi bagaragaje ko YouVersion yabahinduriye ubuzima. Umupasiteri umwe yanditse ati: “Nigeze gusaba inshuti yanjye itari Umukristo gukoresha Bible App kubera yari afite ibibazo by’agahinda. Nyuma y’umwaka akurikira gahunda yo gusoma Bibiliya, ubu ni umwigishwa w’Umwami Yesu ufite umwete.”
Abandi benshi bemeza ko iyi porogaramu yubatse ubuzima bwabo mu buryo bw’umwuka, kandi ko kuba ari ubuntu byerekana ko agakiza n’Ijambo ry’Imana bidakwiriye gupimirwa mu gaciro k’amafaranga.
YouVersion yahisemo kuba urumuri mu isi y’ikoranabuhanga isanzwe igaragaramo inyungu n’ubucuruzi. Uyu mushinga wa Bobby Gruenewald utanga ishusho y’uko ikoranabuhanga rishobora kuba umuyoboro w’ukuri, rigahuza abantu n’Imana aho kuba uburyo bwo gushaka inyungu.
Nk’uko umwe mu bayikoresha yabyanditse mu bitekerezo, “Agakiza katanzwe ku buntu, kandi YouVersion yakomeje gukurikiza iryo hame.”
Bobby Gruenewald