× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa icyo urupfu rusobanuye ku wizera Imana

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Sobanukirwa icyo urupfu rusobanuye ku wizera Imana

Urupfu ni kimwe mu byemezo bitaziguye bisa n’ibyafashwe n’undi muntu ku buzima bwa buri wese. Umuntu wese, yaba afite imbaraga cyangwa ari muto, umunsi umwe azapfa.

Ku basigara, kumva ko umuntu bakundaga atakiriho biba bigoye cyane. Ariko ku bakiriye Yesu Kristo, nubwo urupfu rugaragara nk’iherezo, hari ibyiza bihishe muri rwo, kuko ni intambwe ikomeye iganisha ku buzima bwiza bw’iteka.

Muri iyi nkuru, turareba uburyo Bibiliya ivuga ku rupfu, uko rubonwa nk’ikintu cyiza, n’uko abababaye bashobora kubona icyizere n’amahoro muri iki gihe cy’agahinda. Mu gihe uraba uyisoma ntiwibande kuri wa muntu usigara, ngo wumve ko aba ari mu nyungu we ku giti cye, ahubwo utekereze ku wapfuye, kuko we nta buribwe n’agahinda bindi aba yumva ari muri iyo mimerere.

Niba warapfushije, iragufasha kubonera ihumure mu gahinda ko gupfusha, ubone ko urupfu ari intangiriro nziza, aho kuba iherezo ribi ry’uwo wakundaga.

1. Urupfu ni intambwe nshya kandi nziza
Ku bantu bemera Yesu Kristo, urupfu si iherezo. Intumwa Pawulo, mu Bafilipi 1:21-23 yavuze ibintu bitangaje:

“Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu! Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z’umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo. Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane,”

Aha, Pawulo yagaragaje ko urupfu, kuri Kristo, ari inyungu. Nta bwo ari ugupfusha umuntu, ahubwo ni intambwe iganisha umuntu mu buzima bwiza kandi buhoraho mu kubana na Kristo. Nubwo agahinda k’urupfu kaba ari kenshi, dushobora kukihanganira kuko tuzi ko abapfuye mu kwizera bari ahantu heza, aho baba nta kubabara, nta kuribwa, nta no gupfa kundi.

2. Upfuye aba agiye aho amaze igihe ategerejwe
Kubura umuntu ukunda birababaza, ariko Bibiliya itwereka ko ku bemera Kristo, urupfu ari intambwe yerekeza mu buzima buhoraho. Yesu yarabivuze muri Yohana 14:1-3
“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

Abapfuye mu kwizera, Bibiliya ivuga ko bari mu “byumba” by’Imana. Urupfu rero, nta bwo ari ugukurwa mu bwiza, ahubwo ni intambwe yerekeza ku buzima bwo kubana na Kristo mu ijuru. Nubwo abaturanyi n’abavandimwe basigara bababaye, dufite icyizere ko umuntu wapfuye mu kwizera agana aho Imana iba.

3. Gupfa ni ugutsinda
Urupfu ni ikintu kibi, rukaba icyago mu muryango w’abantu, ariko ku bemera, urupfu ni insinzi. Iyo Yesu adapfa yari kuba aneshejwe. Yemeye gupfa, kugira ngo atsinde. Impamvu ari insinzi, ni uko na we ubwe yasabaga koroherezwa, ubwo yavugaga ati: “Iki gikombe kindenge.” Yumvaga yakwiberaho, ariko yari kuba atsinzwe. Mu 1 Abakorinto 15:54-55 Pawulo yanditse avuga ati:

“Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo ‘Urupfu rumizwe no kunesha.’ ‘Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”’

Iyi mvugo itwereka ko urupfu, ku bemera Kristo, atari ikibazo cya nyuma, ahubwo ari inzira ikubiyemo insinzi. Yesu yarapfuye ariko aza kuzuka, atwereka ko urupfu ari ukuyonga k’umubiri gusa, ko ku bakiriye Kristo, urupfu rutabatsinda. Umubabaro wo gutakaza umuntu uba mwinshi, ariko upfuye we aba anesheje, ndetse aba avuye mu buzima bukora icyaha.

4. Wabona ubuzima bw’iteka ute udapfuye?
Abantu benshi bakunze kwibaza ku rukundo rw’Imana mu gihe cy’agahinda, ariko mu gihe duhanganye n’ibihe bikomeye, tuge twibuka ko Imana itadukunda mu byishimo gusa, ahubwo no mu marira yacu iradukunda. Zaburi 34:18 iratubwira iti:

“Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose.”
Mu gihe dufite agahinda, tuge twibuka ko Imana iri hafi yacu kandi ko idufasha. Nk’uko Yesu yarize mbere yo kuzura Lazaro kandi azi ko aramuzura, (Yohana 11:35), nawe uge urira ufite ikizere cy’uko urupfu ari yo nzira yo kubaho. Na Yesu ntiyari gusubira mu ijuru adapfuye.

Mu gihe wapfushije
Muri byose, tuge twibuka ko urupfu rwose rwabayeho ku isi rwari inzira iganisha ku buzima buhoraho. 1 Abatesalonike 4:13-14 haduhumuriza hagira hati:

“Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.”

Mu rupfu hari ibyiza. Urupfu ni intambwe iganisha ku buzima bwiza, kandi abapfuye mu kwizera bazahura na Kristo. Nubwo uwapfushije agira agahinda, Imana iduha amahoro aturuka ku kwizera. Urupfu ni rwiza kuko ari intambwe imwe yerekeza ku byiza bya kabiri.

Dufite amahoro, kuko tuzi ko urupfu atari iherezo, ahubwo ko ari inzira ijya mu buzima buhoraho. Nubwo abaturanyi, inshuti n’abavandimwe basigara barira, hari icyizere ko bazongera kubonana, nk’uko 2 Timoteyo 4:7-8 habivuga ngo:
“Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.