La Source Choir yo mu Karere ka Rubavu ahazwi nko ku Gisenyi, yiteguye gufatanya n’andi makorali yo muri CEP UR Huye kuramya no guhimbaza Imana mu giterane ngarukamwaka cyatumiwemo Umuyobozi Mukuru wa ADEPR, Isaie Ndayizeye.
Kizamara iminsi ibiri, ni ukuvuga kuva ku wa 16 kugera ku wa 17 Ugushyingo 2024, muri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye.
Umwe mu bateranira muri CEP UR Huye (Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote ukorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye), Musekura Jean D Amour aganira na Paradise, yasobanuye byinshi kuri iki giterane cy’iminsi ibiri, avuga kuri Korali La Source yatumiwemo no ku bindi by’ingenzi wamenya kuri iki giterane.
Mu magambo make yagize ati: “Ni igiterane ngarukamwaka kibera muri Kaminuza, muri CEP. Buri uko kibaye gitumirwamo amakorali n’abavugabutumwa batandukanye. Kuri iyi nshuro cyatumiwemo La Source, korali ikomeye mu kuramya no guhimbaza Imana yo ku Gisenyi.”
La Source Choir ni korali yiyemeje kubahisha izina rya Yesu Kristo Umwami n’Umukiza binyuze mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza bwe. Abayigize bafite ukwizera gukomeye kandi bakunda umuziki byimazeyo. Ni yo mpamvu bakoresha impano yabo yo kuririmba bageza kure Ubutumwa Bwiza, ku bantu bose babasha kubumva binyuze mu ndirimbo zabo.
Abagize iyi korali ibarizwa muri ADEPR Mbugangari iherereye ku Gisenyi, bagendera ku cyanditswe cyo muri Mariko 16:15-18 havugwamo ko ‘Abizera Yesu bakwiriye kugenda bakabwira buri muntu wese Ubutumwa Bwiza, uwizeye akabatizwa, utizeye akabarwaho icyaha.’
Hatumiwemo abavugabutumwa batandukanye, barimo Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda kuri ubu, Ndayizeye Isaie byemezwa ko na we yabaye muri uyu muryango wa CEP. Abandi bavugabutumwa ntibaratangazwa, ariko Isaie we byamaze kwemezwa ko azitabira nk’uko bigaragara ku butumire bw’iki giterane.
La Source izafatanya n’andi makorali abarizwa muri CEP, urugero nka Elayo, Vumiliya n’zindi. La Source Choir izwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake, urugero nk’iyitwa ‘Ntiwigeze Udutererana’ yarebwe n’abagera hafi kuri miliyoni ebyiri kuri YouTube.
Iyo baheruka gushyira hanze mu mezi arenga ane ashize ni iyitwa Sinabona Amagambo.
La Source izaririmbana n’andi makorali yo muri CEP mu giterane kizitabirwa na Rev Isaie Ndayizeye uhagarariye ADEPR